Abahinzi b’ibigori mu turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba barishimira imbuto y’ibigori bahawe na Western Seed Co Ltd, mu gihe Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Nyarwanda uharanira iterambere ry’ubuhinzi bugamije isoko (AGRIFOP), Safari Jean Bosco, abasaba kutita cyane ku giciro cy’imbuto ahubwo bakwiye kuyiha agaciro, bagakurikirana neza ibihingwa byabo kugira ngo bibahe umusaruro mwiza.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo ku wa Kane tariki 26 Gashyantare 2026, Ishyirahamwe ry’abatubuzi n’abacuruzi b’imbuto mu Rwanda (NSAR) riri kumwe n’umwe mu banyamuryango baryo, Western Seed Co Rwanda, basuraga imirima-shuri y’abahinzi b’ibigori bo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza, bareba niba imbuto bahawe kugerageza ziberanye n’ubutaka bwo muri utwo turere; muri gahunda bise ‘Imbuto nziza, umusaruro mwiza’.
Bamwe mu bahinzi bavuga ko imbuto bahawe ari nziza kandi zera vuba, by’umwihariko iyitwa WH 301, kuko yera hagati y’iminsi 95 na 120(ni ukuvuga hagati y’amezi atatu n’ane).
Uwitwa Uwimana Aloys utuye mu Murenge wa Fumbwe, akaba ahinga mu gishanga cya Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana ati “Twari tumenyereye guhinga WH 403, batuzanira kugerageza WH 101 na WH 301; duhinze 101 kuri ari imwe dusaruramo ibiro 92 ariko 301 dusanga ifite ibiro 130; duhitamo guhinga 301, kuko ikenera imvura nke, igatanga umusaruro kandi ikaba yera vuba mu mezi atatu gusa. Ikindi nayikundiye ko iremera kandi ikanaryoha.”

Uzamukunda Esperance ukorera ubuhinzi bw’ibigori mu Karere ka Kayonza we avuga yajyaga ahinga imbuto imwe, ariko ko imbuto beretswe ari nziza kandi itanga umusaruro mwiza kandi mwinshi, avuga ko yasobanukiwe uburyo azajya akoresha ifumbire neza; gusa akavuga ko imbuto ibageraho ihenze, bityo ko bishobotse abacuruzi nka nka Western Seed Co Ltd bagabanya igiciro.

Umuyobozi wa Western Seed Co Ltd mu bihugu birimo n’u Rwanda, Soumana Abdoulaye Djiro, avuga ko ubuhinzi ari nk’ubucuruzi kandi umuntu aba agomba gushora.
Ati “Kenshi twumva abantu bavuga ko igiciro cy’imbuto kiri hejuru, natwe tuba dusaba Leta ko hari ibyo yagabanya. Ariko icyo mukwiye kumenya ni uko imbuto atari igiciro ahubwo ari igishoro, kuko imbuto ifata 6% by’igishoro kandi umusaruro ukikuba kugera ku nshuro zirenga icumi ugereranyije n’uwakoresheje imbuto gakondo. Ikindi mwamenya ni uko muri business (ubucuruzi) buri wese agira igishoro kandi icyo gishoro kigira amafaranga gitwara.”

Ibi kandi yabihurijeho na Safari Jean Bosco uyobora AGRIFOP, wavuze ko igiciro atari cyo bagakwiye kurebaho cyane, ahubwo bwakwiye kureba ku musaruro, bakawitaho, bakaba inshuti y’ibihingwa byabo.
Ati “Njye ikibazo sinkibona ku giciro cy’imbuto, kuko hari n’imbuto ahantu nka za Musanze biyishyurira ijana ku ijana, ugasanga zigura ibihumbi bine cyangwa bitanu, kandi abantu bakayigura kuko bazi agaciro kayo; rero ‘Imbuto ni Agaciro si Igiciro’ ejo cyangwa ejobundi na nkunganire igenwa na Leta ishobora kuvaho.”

Yakomeje avuga ko imbuto igaburirwa, ikarindwa, ikarerwa; ni ukuvuga ngo imitegurire y’ubutaka kandi mu gihe nyacyo, amahitamo y’umuhinzi y’imbuto, guhitamo ifumbire azakoresha, ikirere nacyo imvura ikaboneka kandi ku gihe bituma umusaruro uboneka; abasaba kuba inshuti y’ibigori byabo babisura kenshi, bita ku kubibagara neza ndetse bakamenya igihe cyo gusarura, kuko biri mu bituma bagira umusaruro mwinshi kandi mwiza.
Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’abatubuzi n’abacuruzi b’imbuto mu Rwanda (NSAR), Nsengiyumva Alphonse, yavuze ko nka NSAR bifuza ko umuhinzi yaba ku isonga, ashimira abahinzi ba Rwamagana na Kayonza ku kuba bagaragaza imbogamizi bahura nazo, kugira ngo babakorere ubuvugizi mu bafatanyabikorwa n’abaterankunga babo; anaboneraho kubashishikariza kugana amabanki nka Banki ya Kigali bagahabwa inguzanyo z’ubuhinzi, ndetse no kugana ibigo by’ubwishingizi bagashinganisha ibihingwa byabo.

Ni mu gihe Xavier Hakirumurame ukuriye ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge mu buhinzi n’ubworozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura amabwiriza y’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), yasabye abahinzi kujya bagura imbuto n’inyongeramusaruro ku bacuruzi bemewe.
Ati “Iyo dukoze ubugenzuzi kuva ku mushakashatsi tukabona ko koko iyo mbuti itanga umusaruro ku buryo umuhinzi nayihinga azabona umusaruro kandi akabona inyungu, tuyishyira ku rutonde rw’imbuto zemewe gutuburwa zigakoreshwa mu Rwanda. Turasaba abahinzi ko bajya bashishoza bakagura abacuruzi twita Agro dealers bahawe ibyangombwa na RICA byo gucuruza imbuto, tukanasaba abatubura imbuto kujya bazipfunyika neza, kandi bagakorana n’abacuruzi bemewe na RICA.”

Western Seed Co Ltd ifite imbuto z’ibigori zitandukanye harimo izizwi nka ‘Haraka’ zera vuba hagati y’iminsi 95 na 120, zigakenera imvura nke kandi zigatanga umusaruro ugera kuri Toni 6 kuri Hegitari, hakaba izitwa ‘Aminika’ zera hagati y’iminsi 150 na 170 zikenera imvura y’amezi 3, ndetse n’imbuto zera mu misozi miremire zitwa ‘Mirima’ zigakenera imvura y’amezi ane; izi zose zikaba zihuriye ku kuba zihanganira imihandagurikire y’ikirere n’indwara.
Amwe mu yandi mafoto yaranze iki gikorwa:











