Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), abenshi bazi nka ‘Mituweli’ ryo ku wa 16 Gashyantare 2026 rigaragaza ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku bantu bari mu rwego rwa mbere rw’imibereho wageze kuri 4.000 Frw, na ho amafaranga menshi azatangwa akaba ibihumbi 20 Frw ku bari ku rwego rwa gatanu; ni mu gihe ariko na serivisi z’ubuvuzi ziyongereye ku bakoresha ubu buvuzi.
Iri Teka rigaragaza ko umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa mbere atanga umusanzu wa 4.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka, kandi aya mafaranga yishyurwa na Leta.
Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kabiri atanga umusanzu wa 3.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka, hiyongereyeho 1.000 Frw yishyurwa na Leta; na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatatu atanga umusanzu wa 5.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka.
Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kane atanga umusanzu wa 8.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka; na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatanu atanga umusanzu wa 20.000 Frw kuri buri muntu ku mwaka.
Iri Teka kandi rivuga ko umunyamuryango mu bwisungane mu kwivuza yishyura inyunganirabwishyu igihe cyose ahawe ubuvuzi ingana na 200 Frw ku rwego rw’ikigo nderabuzima n’urw’ivuriro ry’ibanze, na 10% y’ikiguzi cy’ubuvuzi ku rwego rw’ibitaro; mu gihe agaka ka gatatu k’ingingo ya gatatu yaryo kagira kati “Abatishoboye ntibatanga iyo nyunganirabwishyu.”
Abashinzwe iyi gahunda bavuga ko iri zamuka ry’umusanzu rishingiye ku mpamvu zirimo kwiyongera kw’ibiciro by’ubuvuzi, kwaguka kwa serivisi zishingirwa, ndetse n’ihinduka ry’imiterere y’indwara zugarije Abanyarwanda.
Ni mu gihe kuri ubu abivuza bakoresheje Mituweli bazajya banavurwa bishingiwe ku ndwara zihenze zirimo kanseri, kuyungurura amaraso no gusimburizwa impyiko, ubuvuzi bugezweho bw’indwara z’umutima, kubaga udasatuye umubiri, kubaga no gusimbuza amavi n’igufwa ry’ukuguru, imiti y’ingenzi itishyurwaga na Mitiweli, guhabwa amaraso n’ibice biyagize, inyunganiramirire, insimburangingo n’inyunganirangingo ndetse no kubaga ubwonko n’urutirigongo.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko amafaranga akoreshwa ku muntu umwe muri Mituweli ateganyijwe kugera ku 13,819 FRW mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026, bingana n’izamuka rirenga 60% ugereranyije n’umwaka ushize.
Mu gihe igihugu gikomeje urugendo rugana ku bwishingizi bw’ubuzima kuri bose, Leta ivuga ko ari ngombwa ko Mutuelle de Santé igira ubushobozi buhagije bwo gukomeza gutanga serivisi ku baturage mu buryo burambye kandi bunoze.
Ubwisungane mu kwivuza bumaze imyaka irenga 25 kuko bwatangijwe mu 1999, bukaba bufasha Abanyarwanda kubona ubuvuzi badatanze ibiciro bihanitse; mu gihe iri zamuka ry’umusanzu rifatwa nk’intambwe igamije guhuza umusanzu n’ukuri kw’ibiciro by’ubuvuzi muri iki gihe, no gukomeza kurinda imiryango guhura n’ibibazo by’amafaranga bitewe n’indwara.
