Indwara zo mu mutwe zikomeje kwiyongera mu rubyiruko: Ibitaro bya Kigali byakiriye abasaga 600 mu mezi umunani

Kuva byatangira gukora muri Mutarama 2024, Ibitaro bya Kigali bivura indwara zo mu mutwe (Kigali Mental Health Referral Hospital) bimaze kwakira ingimbi n’abangavu 600, 52% muri bo bakaba ari abakobwa.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko ibi birerekana imiterere y’ikibazo gikomeye cy’indwara zo mu mutwe kiri kwibasira cyane urubyiruko, by’umwihariko mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu.

Dr. Ndacyayisenga Dynamo, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro, yatangaje ko indwara nyinshi zo mu mutwe zitangira kugaragara hagati y’imyaka 12 na 13, umwana atangiye kwishakisha no kwibaza byinshi ku buzima bwe.

“Iyo umwana adafite aho abariza ibibazo afite cyangwa adafashwa kubisobanukirwa, ashobora kugwa mu rungabangabo akagira ihungabana cyangwa se akishora mu biyobyabwenge,” — Dr. Ndacyayisenga.

Avuga ko ibi bishobora guterwa n’ibibazo bikomoka ku ihohoterwa, amakimbirane mu muryango, uburere butanoze, cyangwa ibindi bibazo umwana agira akiri muto.

Ibimenyetso bikwiye kwitabwaho

Ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe bishobora kwibeshyaho nk’imyitwarire mibi, birimo:

  • Kwigunga no gutinya abantu
  • Guhora arakaye cyangwa ashavuye
  • Gutakaza ubushake bwo kwiga no gukora
  • Guhora arota ibintu biteye ubwoba
  • Kudashaka kurya no kutita ku isuku
  • Imyitwarire iganisha ku kwiyahura

Dr. Ndacyayisenga asaba ababyeyi n’abarezi kutirengagiza ibi bimenyetso, ahubwo bakagana kwa muganga hakiri kare kugira ngo abana bavurwe batagize ibibazo birushijeho gukomera.

“Ni ikibazo gikomeye kuba abantu bibwira ko ari imyitwarire mibi kandi ari uburwayi bwo mu mutwe. Iyo hatabayeho ubumenyi, barakerensa kandi ari ibintu bishobora kugira ingaruka z’igihe kirekire ku mwana.”

Ibitaro bya Ndera na byo biraburira ku bwiyongere

Ibitaro bya CARAES Ndera na byo byemeza ko umubare w’abana n’ingimbi bivuriza indwara zo mu mutwe wiyongereyeho 26% hagati ya 2023 na 2024.

Frère Charles Nkubiri, Umuyobozi w’ibi bitaro, yatangaje ko mu 2024 bakiriye abarwayi barenga ibihumbi 101, bavuye ku bihumbi 94 mu mwaka wabanje.

Abarwayi 45% bakomoka mu Mujyi wa Kigali, abandi baturuka hirya no hino mu Gihugu.

Mu ndwara zivurwa cyane harimo:

  • Agahinda gakabije: 11.9%
  • Kugira ubwoba bukabije: 8.1%
  • Ihungabana: 3.6%
  • Indwara zikomeye zo mu mutwe: 1.3%
  • Imyitwarire ibangamira abandi muri sosiyete: 0.8%
  • Imyitwarire iganisha ku kwiyahura: 0.5%

Ibitaro bisaba imiryango, amashuri n’abayobozi b’inzego z’ibanze gufatanya kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko, kuko ari bwo shingiro ry’ubuzima buzira umuze bw’ejo hazaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *