Abakora ubucuruzi buto n’abinjiza munsi ya Miliyoni 2 ku mwaka bagiye gukurirwaho EBM

Guverinoma y’u Rwanda irimo guteganya korohereza ubucuruzi buto n’abakora ibikorwa byinjiza amafaranga make buri mwaka, aho abinjiza munsi ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000Frw) batazongera gusabwa gukoresha imashini zitanga inyemezabuguzi za Electronic Billing Machines (EBMs).

Ibi bikubiye mu mushinga w’iteka rya Minisitiri riri mu mavugurura mashya y’imisoro aherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, agamije kunoza imicungire y’imisoro, korohereza abacuruzi no gukomeza guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko aya mavugurura agamije guhuza uburyo bwo gukoresha EBMs n’imiterere mishya y’ubucuruzi, nyuma y’imyaka 13 izo mashini zimaze zikoreshwa; dore ko itegeko ryashyizeho ikoreshwa ryazo ryatangiye gukurikizwa mu 2013.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki z’Imisoro muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Abel Ntegano, yavuze ko impinduka zitezweho gukemura zimwe mu mbogamizi zagaragaye mu myaka ishize no kunoza uburyo ibikorwa by’ubucuruzi byandikwa.

Yagize ati: “Aho gukoresha imashini za EBM bidashoboka, hazashyirwaho ubundi buryo buzafasha kwandika neza ibikorwa by’ubucuruzi no kubika amakuru yabyo.”

Yongeyeho ko aya mavugurura yita ku miterere y’ibyiciro bitandukanye by’abasoreshwa, ariko nanone agakomeza gufasha ubuyobozi bw’imisoro gukusanya neza imisoro ya Leta.

Umuhanga mu by’imisoro akaba n’umufatanyabikorwa muri Garnet Partners Limited, Angello Musinguzi, yavuze ko kuba bamwe mu bacuruzi bato bazavanwaho inshingano yo gukoresha EBM bitavuze ko batazakomeza gukurikiranwa mu rwego rw’imisoro.

Anasobanura ko inzego zishinzwe imisoro zizakomeza gukoresha ubundi buryo bw’ikoranabuhanga, harimo na sisitemu zijyanye no kwishyurana hakoreshejwe amafaranga yo kuri telefoni (Mobile Money), kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bikomeze gukurikiranwa.

Ati: “Ubucuruzi bwinshi buto bwinjiza amafaranga make, bityo gukoresha imbaraga nyinshi mu kubusaba gukoresha EBM bishobora gutwara Leta amafaranga menshi kurusha imisoro iba itegerejwe kubuvamo.”

Abaguzi na bo bazajya bashobora gutangira gukora inyemezabuguzi

Aya mavugurura kandi ateganya ko umuguzi azajya ashobora gutangiza igikorwa cyo gukora inyemezabuguzi y’ikoranabuhanga igihe umucuruzi atinze kuyitanga cyangwa atayitanze.

Ntegano yavuze ko hashyizweho uburyo bushya butuma umuguzi atangiza icyo gikorwa, ariko kikabanza kwemezwa n’umugurisha mbere y’uko inyemezabuguzi yemezwa burundu.

Yagize ati: “Izi ngamba zigamije korohereza impande zose bireba kugira ngo zikorane neza, bityo gukusanya imisoro birusheho kugenda neza kandi mu mucyo.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyakusanyije miliyari 3,956.4 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 104.2% by’intego ya miliyari 3,795.4 cyari cyarihaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *