Umuzamu wa mbere wa APR FC agiye kumara amezi abiri adakina

Umuyobozi (Chairman) wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yemeje ko umunyezamu wayo wa mbere, Ishimwe Pierre yagize imvune ikomeye izatuma amara amezi abiri atagaragara mu kibuga.

Ishimwe Pierre usanzwe ari umunyezamu wa mbere wa APR FC, amaze imikino ibiri atagaragara mu kibuga nyuma y’uko yoherezwa mu ikipe y’abato (Intare FC) kugira ngo asubize ubwenge ku gihe nk’uko byatangajwe n’Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Talib.

Ishimwe Pierre niwe usanzwe ari umuzamu wa mbere wa APR FC.

N’ubwo bimeze bityo ariko, uyu mukinnyi yari afite imvune y’urutugu yagiriye mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Rwanda Premier League, ariko akomeza kuyikiniraho.

Uyu mukinnyi yanyujijwe mu mashini izwi nka MRI, bigaragara ko yababaye ndetse agomba kwitabwaho n’abaganga.

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yahaye ubutumwa abakunzi b’ikipe abamenyesha ko “Ishimwe Pierre yasanzwemo imvune ikeneye kuvurwa no gukurikiranwa bihagije.”

Yakomeje agira ati “Dukurikije inama z’abaganga, azamara hafi amezi abiri atari mu kibuga kugira ngo abashe gukira neza. Iki cyemezo cyafashwe hashyizwe imbere ubuzima bwe bw’igihe kirekire n’umwuga we nk’umukinnyi w’umwuga.”

“Itsinda ry’abaganga b’ikipe rikomeje kumukurikirana bya hafi, kandi afite ubufasha bwuzuye bw’ikipe mu gihe cyose ari mu nzira yo gukira. Twizeye ko azagaruka ameze neza yiteguye gukomeza gukorera ikipe n’ubwitange.”

Ishimwe Pierre yagize imvune y’urutugu.

Ibi bivuze ko ashobora gusubira mu kibuga ubwo Shampiyona y’u Rwanda izaba iri kugana ku musozo hagati muri Gicurasi 2026.

Kugeza ubu APR FC iri kwifashisha Hakizimana Adolphe na Ruhamyankiko Ivan mu izamu; ni mu gihe iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 39, ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda mu mikino 21 imaze gukina.

Hakizimana Adolphe ni umwe mu bagiye kujya bifashishwa mu izamu rya APR FC.
Ruhamyankiko Ivan nawe ashobora kwifashishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *