Ku wa 23 Gashyantare 2026, abaturage bo mu Mirenge ya Gashenyi na Muyongwe mu Karere ka Gakenke bishimiye iterambere bagezeho nyuma yo kwegerezwa amazi meza, bikaba byaragize uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho yabo no guteza imbere isuku n’ubuzima.
Ibi bikubiye mu mushinga wo kuvugurura no kwagura imiyoboro y’amazi watangiye muri Gicurasi 2024, ugamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi no kongera amahirwe yo kubona amazi meza ku baturage n’ibigo by’ingenzi nk’amashuri n’amavuriro.
Uyu mushinga wagejeje amazi meza ku ngo 1,653 zigizwe n’abaturage 7,437, binyuze ku muyoboro mushya ufite uburebure bwa kilometero 31.8.
Abaturage bavuga ko ubuzima bwahindutse
Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’uyu mushinga bahuraga n’ingorane zikomeye mu kubona amazi, bagakora ingendo ndende bajya kuyavoma.
Mukarugema Bertilde, utuye mu Kagari ka Taba mu Murenge wa Gashenyi, yagize ati “Twakoreshaga amasaha agera kuri abiri n’igice tujya gushaka amazi, kandi akagurwa amafaranga 250 ku ijerekani. Ubu amazi ari hafi y’urugo, mu minota ibiri gusa.”
Yongeyeho ko ubu babona amazi yo kunywa, koza no kuhira, ndetse abana ntibagisiba ishuri bajya gushaka amazi.
Amashuri na yo yungukiye muri uyu mushinga
Ishuri Ribanza rya Kangomba ni rimwe mu bigo byungukiye muri uyu mushinga, aho abanyeshuri 616 babonye amazi meza ku nshuro ya mbere.
Nzamukosha Alphonsine, ushinzwe imari muri iri shuri, yavuze ko ibibazo by’amazi byari byarabaye ingorabahizi.
Yagize ati “Abanyeshuri bafataga ifunguro saa munani n’igice kubera ibura ry’amazi. Ubu bafata saa sita, kandi isuku yaroroheye cyane.”
Igipimo cy’amazi meza cyiyongereye
Abayobozi mu nzego z’ibanze muri aka gace, bavuga ko uyu mushinga wazamuye igipimo cy’abagerwaho n’amazi meza kiva kuri 67% kigera kuri 89%, unagabanya indwara ziterwa n’amazi mabi.
Banemeza ko umutwaro ku bagore n’abana wagabanutse, kuko batagikora ingendo ndende bajya kuvoma.
Ibikorwa birakomeje
Uretse ibikorwa byamaze kurangira, hari undi mushinga wo kuvugurura Umuyoboro wa Bushyombori mu Murenge wa Rusasa uri gukorwa, uteganyijwe kurangira muri uyu mwaka wa 2026; aho niwuzura, uzageza amazi meza ku ngo 1,569 zigizwe n’abaturage barenga 7,000, bityo amazi akazagera ku baturage benshi kurushaho mu Karere ka Gakenke.

