Impamvu nta munyarwanda ugitwara Tour du Rwanda, imyaka ikaba ibaye irindwi

Imyaka irindwi irashize nta munyarwanda utwara isiganwa rya Tour du Rwanda, mu gihe mbere mu Rwanda nibura buri myaka 10 habaga hari umukinnyi urimo gushimisha Abanyarwanda bakurikirana iri siganwa; bamwe bakibaza impamvu bitakimeze bityo; mu gihe kandi twinjiye mu mwaka wa munani aho Tour du Rwanda irimo gukinwa nabwo nta cyizere ko hari uwaryegukana.

Abakurikiranira hafi isiganwa ry’amagare mu Rwanda, ntibashobora kwibagirwa amazina nka Faustin Mparabanyi mu myaka ya za 1990, Abraham Ruhumuriza mu myaka ya 2000, Valens Ndayisenga na Areruya Joseph hagati muri za 2010, ndetse na Samuel Mugisha uheruka gutwara Tour du Rwanda mu 2018.

Kuva mu myaka umunani ishize ntibarongera kubona irindi zina nk’aya, kandi hashobora gushira indi myaka myinshi kugira ngo bizashoboke, nk’uko bivugwa na bamwe mu bakurikiranira hafi iri siganwa rizenguruka ibice bitandukanye by’igihugu.

Samuel Mugisha niwe uheruka kwegukana Tour du Rwanda mu 2018.

Kuzamuka ku rwego rw’isiganwa rya Tour du Rwanda

Tariki 24 Gashyantare 2019 nibwo Tour du Rwanda yakinwe bwa mbere nyuma yo kuzamurwa ku rwego rwa 2.1 cyangwa se .1; bikaba byari byari ibyishimo mu Rwanda ko iri siganwa rigiye ku rwego rizajya rizamo amakipe y’ababigize umwuga n’amakipe afatwa nk’akomeye ku migabane (continental teams).

Gusa ikiguzi cy’ibyo byishimo ni iyi myaka ishize nta rindi zina rizamuka nk’ariya twatangiye tuvuga; kuko u Rwanda rwari rwiteguye kwakira iri siganwa ryazamuye urwego, ariko benshi ntibari bazi ko rutari rwiteguye neza kuryegukana.

Kugira ngo wumve ibyahindutse bisaba kubanza kumenya iby’ibanze ku miterere y’amasiganwa yemewe n’impuzamashyirahamwe y’amagare ku isi Union Cycliste Internationale (UCI), no kumva aho Tour du Rwanda yahoze n’aho igeze; UCI ishyira amasiganwa mu byiciro bine;

  • .UWT (WorldTour): Ni amasiganwa macye yo ku rwego rwo hejuru cyane mu bagabo n’abagore, menshi muri yo ni ayo mu bihugu by’i Burayi
  • .Pro (ProSeries): Ni icyiciro cya kabiri cy’amasiganwa y’ababigize umwuga cyatangiye mu 2020, cyiganjemo amasiganwa yo mu bihugu by’Iburayi na Aziya.
  • .1 (Class 1): Ni icyiciro cya gatatu cy’amasiganwa, ajyamo amakipe y’ababigize umwuga, amakipe amwe y’ibihugu n’amakipe akomeye ku migabane, ni cyo Tour du Rwanda yinjiyemo mu 2019.
  • .2 (Class 2): Nicyo cyiciro cyo hasi cy’amasiganwa yemewe na UCI, cyitabirwa n’amakipe aciriritse yo ku migabane, hamwe n’abatarabigize umwuga (semi-amateur).

Andi marushanwa ari munsi y’ibi byiciro bine ni ay’abakina ahanini byo gushaka impano no kuzizamura, hamwe no kwikundira igare (amateur).

Kuva itangiye mu 1988, Tour du Rwanda yari isiganwa ry’abakina byo kwishimisha, gushimisha abarireba, no gushaka impano z’abazi kunyonga, yari isiganwa ‘amateur’.

Mu 2009 nibwo ibintu byatangiye guhinduka, iri siganwa ryinjiye muri cya cyiciro cyo hasi cya .2 cyangwa se 2.2, abakinnyi n’amakipe akomeye batangira kuryitabira.

Mu gihe kuva 2002 kugera 2007 Abraham Ruhumuriza wenyine yatwaye iri siganwa inshuro eshanu, mu 2009 umunya-Maroc Adil Jelloul araritwara.

Guhera icyo gihe, byafashe imyaka itandatu kugira ngo Abanyarwanda bongere gutwara Tour du Rwanda, biba umusaruro w’umushinga wa ‘Team Rwanda’ watangijwe n’umunyamerika Jonathan “Jock” Boyer watoranyije abasore b’ingimbi bamwe muri bo bari basanzwe ari abanyonzi ku mihanda yo mu Rwanda.

Ni bwo Abanyarwanda babonye Valens Ndayisenga watwaye iya 2014 na 2016, Nsengimana Bosco watwaye iya 2015, Areruya Joseph watwaye iya 2017 ndetse na Mugisha Samuel watwaye uyiheruka mu 2018; mbere y’uko ibintu bihinduka nanone mu 2019.

Valens Ndayisenga yatwaye Tour du Rwanda inshuro ebyiri; iyo mu mwaka wa 2014 n’iya 2016.

Kuva icyo gihe imyaka imaze kuba irindwi nta mwenda w’umuhondo  (maillot jaune) utaha i Rwanda turabona, ndetse igihe cyo gutegereza gishobora kwikuba kabiri ugereranyije n’igihe twategereje tumaze kugera kuri 2.2.

Kuva mu 2019, umunyarwanda Moïse Mugisha ni we wabashije gutwara agace (stage/etape) mu 2022 ku musozi wa Canal Olympia (Rebero); uyu ukaba ari wo musaruro mwiza kuri ‘maillot jaune’ u Rwanda rumaze kubona kuva mu 2019.

Bivuze ko kuva iri siganwa ryazamura urwego, inzozi z’abakinnyi b’Abanyarwanda ubu zigarukira gusa nibura ku gutwara agace (stage); kuko ryitabirwa n’abakinnyi bakina amasiganwa akomeye, badakora amakosa kandi bafite impano iri hejuru.

Bizasaba iki ngo Abanyarwanda bongere gutwara Tour yabo?

Umunyamakuru w’imikino kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV), akaba anakurikiranira hafi irushanwa ry’amagare, Kayishema Thierry, aherutse kubwira BBC ko kugira ngo abanyarwanda bongere gutwara Tour du Rwanda bishobora gufata igihe kirekire, kandi bisaba gutegura impano mu buryo burambye kuko ari byo byatanga umusaruro mu myaka iri imbere.

Ati “Hari project (umushinga) imaze imyaka itatu (3) yitwa Youth Racing-Cup, ibamo amasiganwa aba buri kwezi y’abana bari hagati y’imyaka 11 na 19, bari mu byiciro bitandatu kuva kuri ‘pipilles’ kugeza kuri ‘junior’ mu bahungu n’abakobwa.”

Yongeyeho ati “Kugira ngo dutware Tour du Rwanda birasaba guca muri ibyo byiciro byose. Ntabwo ari kwakundi wabonaga Valens Ndayisenga anyonga i Rwamagana ukabona afite imbaraga akaza akaba yatwara Tour du Rwanda. Ubu abo dukeneye ni abantu batojwe kuva ari abana bakaba abanyamwuga.”

Kayishema abona ko nko muri 2030 Umunyarwanda ashobora gutwara iri siganwa kuko abarimo guca muri ariya masiganwa y’abana nibwo bazaba ari abakinnyi batyaye, bazi kunyonga, bazi gukata, bazi gusiganwa, kandi babonye amasiganwa ahagije no hanze y’u Rwanda; kuko niyo nzira iri ‘scientifique’ yo kuba Abanyarwanda bakongera gutwara ‘maillot jaune’ ya Tour du Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda muri Tour du Rwanda uyu mwaka wa 2026 isa n’iyubakiye kuri Shemu Nsengiyumva w’imyaka 28 ndetse n’ubunararibonye bwa Patrick Byukusenge, gusa ifitemo na Shadrack Ufitimana w’imyaka 19 ufata nk’icyizere cy’ejo hazaza kuko ari mu ba mbere baciye mu marushanwa y’abato urimo gukina Tour du Rwanda bwa mbere, hakaza kandi na Eric Nkundabera na Etienne Tuyizere.

Aba nibo bakinnyi bagize Team Rwanda irimo gukina Tour du Rwanda y’uyu mwaka wa 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *