Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’agateganyo w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Vivian van de Perre, yasuye Umujyi wa Goma muri kajugujugu bwa mbere mu gihe kirenga umwaka, anahageza icyifuzo cy’uko ikibuga cy’indege cyaho cyafungurwa.
Kajugujugu yagejeje Vivian ku kibuga cy’indege cya Goma, biba ubwa mbere iki kibuga gikoreshejwe kuva ihuriro AFC/M23 ryafata Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025.
Impamvu nyamukuru yajyanye Vivian i Goma ni ukuganira n’abafanyabikorwa barimo abo mu nzego z’umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari ku myiteguro yo gutangira kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge muri Teritwari ya Uvira.
Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kahaye MONUSCO inshingano yo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23, ibyo bikazakorwa ku bufatanye n’urwego rw’akarere rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka, EJVM.
Vivian yagize ati “Ndagira ngo mbibutse ko mu gihe gishize kirenga umwaka, ku wa 26 Mutarama 2025, nari mu ndege ya nyuma yaherukaga kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma. Uyu munsi nari muri kajugujugu ya mbere iguye hano. Nizeye ko ibi biraba intangiriro yo gufungura mu byiciro iki kibuga cy’indege ku bw’ineza y’abaturage.”

Ni mu gihe ku wa 10 Gashyantare 2026, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni ushinzwe ubutumwa bw’amahoro, Jean-Pierre Lacroix, yatangaje ko MONUSCO izajya yifashisha ikibuga cy’indege cya Goma mu bikorwa byo kugenzura agahenge.
Lacroix yasobanuye ko mbere y’uko muri Uvira hatangira kujya abasirikare ba MONUSCO, hazabanza koherezwa drones z’ubutasi zituruka kuri iki kibuga cy’indege, kugira ngo zigenzure uko umutekano waho uhagaze.
