‘Death Clock’; porogaramu ya ‘AI’ yakozwe yerekana igihe umuntu azapfira n’ikizamwica

Porogaramu nshya ikoresha ubwenge bukorano (Artificial Intelligence-AI) yitwa ‘Death Clock’ ikomeje kuvugisha benshi, aho mu mikorere yayo ishobora kugaragaza itariki umuntu azapfiraho n’impamvu izabitera.

Iyi porogaramu ihuza amakuru ajyanye n’imyaka, ibiro, igitsina, uko umuntu anywa itabi n’inzoga, imirire, uko umubiri we uhagaze hashingiwe ku bipimo bya BMI (Body Mass Index), imyitozo ngororamubiri akora ndetse n’igihugu atuyemo, hanyuma ikayashingiraho igaragaza igihe azapfira.

Igaragaza amatariki n’isaha umuntu azapfiraho, ikaba kandi ifite igice kibaza uko umuntu afata ubuzima muri rusange.

Uretse kuba iyi porogaramu inabwira abayikoresha igishobora kuzateza urupfu, inabaha uburyo bwo kugereranya amakuru ajyanye n’ubuzima bwabo n’ay’abo bahuje bya bipimo.

N’ubwo Death Clock igaragaza aya makuru, inagaragaza ubutumwa buvuga ko aya makuru atari ukuri, kandi ko ikwiye gukoreshwa mu buryo bwo kwinezeza gusa.

Kugeza ubu iyi porogaramu imaze gukoreshwa inshuro miliyoni 63,8 mu kugaragaza igihe abantu bazapfira, aho hejuru ya 64% by’abayikoresheje ari abagabo, ni mu gihe kandi inatanga inama zo kuba umuntu yagira ubuzima bwiza, akabaho kurenza igihe iba yamugeneye.

Igaragaza ko umuntu akwiye kugira ibiro biringaniye, gukora siporo nibura iminota 30 buri munsi, kwirinda kunywa itabi, kurya neza, kugabanya kunywa inzoga, gusinzira neza, kwisuzumisha kwa muganga inshuro nyinshi, kwirinda umuhangayiko, kugira inshuti no kwishakamo ubushobozi bwo gutekereza neza.

Amakuru ajyana n’iyi porogaramu iboneka kuri Apple App Store na Google Play Store, agaragaza ko intego yayo ari ukugira inama umuntu zishingiye ku buzima bwe bwite, ku buryo ashobora kongera igihe cyo kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *