Umutoza w’Umunyarwanda Seninga Innocent uzwi nka ‘Portugal Style’, akomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru wa Djibuti; aho imikino ibanza (phase aller) yarangiye ikipe atoza ya AS PORT iyoboye urutonde n’amanota 19.
Umutoza Seninga ntabwo ari mushya muri shampiyona ya Djibuti, kuko yagiye muri AS PORT nyuma yo gutandukana na Gendarmerie FC yakozemo amateka yaherukaga mu myaka irindwi.
Mu kiganiro na Umusarenews.com, Seninga ati “Nyuma yo gutandukana na Gendarmerie FC muri Mutarama (1) 2025, ariko ngasiga ntsinze A S Port 1-0; byabaye amateka kuko byaherukaga mu myaka 7 ishize, byatumye iyi kipe yaje gusoreza ku mwanya wa 5 inyibazaho, bituma insaba kuza kuyitoza mu mikino ya CAF Confederation Cup ndetse na shampiyona ya 2025/2026, kuko yari yatwaye igikombe cy’igihugu”.
Ni mu gihe Seninga avuga ko ibanga ririmo kumufasha kwitwara neza nta rindi ari ukugira imyitwarire (discipline) myiza no gukora cyane by’umwihariko yigisha abakinnyi be imikinire myiza igezweho ya Portugal Style, imikinire akunze gukoresha na cyane ko yanahimbwe iri zina ubwo yari agitoza mu Rwanda.
Avuga ku bakinnyi afite, Seninga yagize ati “Squad mfite ubu ngubu ndayishimiye kandi ndabona impagije kuko mfitemo abanyamahanga 6 n’ubwo mu kibuga hajyamo 5, urumva ko mba mfite ibisubizo, nta mukinnyi mushya nteganya kongeramo muri phase retour, mfite abakinnyi 25 nibo nzakinisha imikino isigaye kandi mfite intego yo kubatwarana igikombe”.
Avuga kandi ko gahunda bafite ari uguhozaho mu gutsinda, kuko kugeza ubu batsinzwe imikino 2 mu mikino ibanza; akavuga ko impamvu ari uko atari yakamenye imikinire y’amwe mu makipe, ariko ngo ubu yamaze kubiga; bityo ashaka gutwara igikombe adatsinzwe umukino n’umwe mu mikino isigaye yo kwishyura.

Umutoza Seninga Innocent unafite impamyabumenyi ya CAF yo guhugura abatoza (CAF Instructor), yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Isonga FA, Police FC, Musanze FC, Sunrise FC na Etincelles FC, ndetse n’amakipe nka Gendarmerie FC na AS Port atoza ubu zo muri Djibouti; ndetse akaba yaragiye anatoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) mu bihe bitandukanye nk’umutoza w’ungirije.
Afite impamyabumenyi nk’umwarimu w’umupira w’amaguru (specialist football trainer) yakuye muri Leipzig University mu Budage, nets n’indi mpamyabumenyi yakuye muri Cycle International Du Sport D’Elite y’i Lausanne mu Busuwisi.
