Diane uwase yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cyagwiriye abantu 6 mu Karere ka Huye

Diane uwase watawe muri yombi kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2025, yafashwe ubwo yari agiye koherereza amadosiye uwitwa Yves Safari akaba musaza we uregwa mu rubanza rumwe n’abarimo Maj (Rtd) Paul Katabarwa n’abandi batandukanye, ku byaha bifitanye İsano n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo bw’ibanga rikomeye, kiza kugwamo abantu 6 mu Karere ka Huye.


Imyaka ibiri irenga irashize iki kirombe giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kigwiriye abantu batandatu barimo abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye, bagicukuragamo, n’ubu bakaba bataraboneka.

Abo mu miryango y’aba bantu, bavuga ko icyizere cyo kuba bazaboneka bakiri bazima cyayoyotse burundu, bakavuga ko nibura iyaba babonekaga ngo babashyingure.

Hari abandi baturage baturiye hafi y’ikirombe baduhaye amakuru avuga ko bumvise urusaku rw’amasasu mbere y’uko baturitsa urutambi rwatumye abantu babo bagwirwa n’ikirombe, ndetse umwe ukora umurimo w’irondo ry’ijoro muri uwo mudugudu wa Gasaka yatubwiye ko muri iryo joro yabonye imodoka ebyiri  zo mubwoko bwa pick-up zifite ibirango bya gisirikare zamutambutseho nyuma yo kumva urwo rusaku.

Ubwo iki rikombe cyagwiraga aba bantu, ubuyobozi kuva ku rwego rwo hasi kugera ku rw’Akarere, bwavugaga ko butari bukizi, mu gihe imirimo yo gucukura amabuye muri iki kirombe yujuje imyaka ine, kuko bivugwa ko yatangiye muri 2019.

Ubuyobozi kandi bwakunze kuvuga ko butazi na nyiri iki kirombe, ndetse na bamwe mu bagikoragamo, bakaba baravugaga ko batari bazi uwo bakorera kuko batari bakamuca iryera na rimwe.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahise rutangira iperereza kuva iki kirombe cyagwira abantu,tariki ya 20 mata mu mwaka wa 2023 rwataye muri yombi abantu icumi (10) bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iki kirombe.

Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, barimo Major (Rtd) Paul Katabarwa, bakabamo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Uwamariya Jacqueline, ndetse amakuru atugeraho avuga ko hagishakishwa uwitwa Safari Yves wari ushinzwe amashanyarazi kuri icyo kirombe waburiwe irengero kugeza magingo aya akaba ataraboneka.

Safari Yves wari ushinzwe amashanyarazi kuri icyo kirombe yaburiwe irengero, akaba agishakishwa.

Hari andi makuru dukesha urwego rw’ubugenzacyaha avuga ko hari uwitwa Uwase Diane watawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2025 bivugwa ko ari mushiki wa Safari Yves ndetse akaba yarafashwe hari impapuro  agiye koherereza uwo Safari Yves  kuri DHL, akaba akurikirankweho gutambamira iperereza no kudatanga amakuru  ku byaha bifitanye isano n’ibyaha  uwo Safari Yves akurikiranyweho.

Uwase Diane bivugwa ko ari mushiki wa Safari Yves yatawe muri yombi akurikirankweho gutambamira iperereza no kudatanga amakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *