Mukarukaka Speciose, Umujura ruharwa wahekuye igihugu ayo yibye akayajyana mu bigarasha.

U Rwanda rukomeje imihigo yo kubaka amahoro, ubwiyunge, n’iterambere rirambye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kwimakaza imiyoborere myiza no guharanira amahoro, u Rwanda ni indashyikirwa ku rwego mpuzamahanga, n’ubwo hari abantu bamwe badahwema gushaka kurusubiza mw’icuraburindi.

Muri abo harimo Mukarukaka Speciose, umunyarwandakazi wibye amafaranga mu mushinga yakoragamo w’Abaholandi witwa CORDAID, ajya kwifatanya n’ibigarasha birwanya umudendezo.

Uyu Mukarukaka ni umwe muri ba rusahuriramunduru n’inyangabirama zidacira u Rwanda akari urutega, zijanditse mu migambi y’ibisahiranda n’abagome bahembera bakanenyegeza ikomeza ry’umugambi wo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’ingengabitekerezo yayo bagoreka ukuri ku byabaye mu Rwanda.

Mukarukaka Speciose ni umunyarwanda wavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, akaba yarahawe amahirwe na Leta y’u Rwanda inamwishyurira kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuhinzi.

Nyuma yo kurangiza kaminuza muri 2012, Leta yamushyize kw’ibere abona amahirwe yo gukora mu mirimo itandukanye mu ma Banki aho yakoze muri BRD na KCB, ndetse no mu mishinga itandukanye hano mu Rwanda irimo na CORDAID yacucuye kubera inda nini yamwokamye.

Bihemu uyu nyuma yo gucucura urwamubyaye, yahobagiriye mu bihugu by’Iburayi aho yanywanye n’ibigarasha biri kw’isonga mu migambi mibisha yo guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.

Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ahora abivuga nta muntu n’umwe uzagambanira u Rwanda ngo bimugwe neza, aho yaba ari hose.

Uyu mutegarugori warumbiye u Rwanda agahinduka indaya n’inzererezi mu Buholandi, akwiye kumenya ko nta kure hatagerwa kandi igihe ko kizagera nawe agerweho ahabwe isomo rikwiye.

Abakurikiranira hafi bavuga ko yabanje gukorana na Ingabire Victoire Umuhoza mu ibanga nk’umuntu wakoze mu mishinga y’Abaholandi bagamije gushaka inkunga zishyigikira imigambi n’ibikorwa by’iterabwoba, kandi ko afitanye imikoranire na FDI-INKINGI ubu akaba ari naho akomereje imigami ye mibisha na bagenzi be yo gusenya igihugu cyamuhaye byose, ariko agahitamo inzira mbi y’ubuyobe.

Amwe mu mafaranga iyi bihemu yasahuye mu Rwanda yifashishijwe muri iyo mishanga mitindi yabo.

Turamenyesha iki kigarasha n’abatannye bose batagatifuza ibikorwa by’interahamwe ko ntaho bataniye nazo kandi ko natisubiraho ngo acire ibi birura, atazatinda kubona ibigenerwa abagome n’abagambanira u Rwanda.

Twese nk’Abanyarwanda, ni ngombwa guhora dushishoza tukazirikana ko hari abantu bashaka kudusubiza inyuma.

Twese hamwe, tuzatsinda umugambi wabo, kandi tuzakomeza kubaka u Rwanda rufite ubumwe, amahoro, n’iterambere.

Amwe mu mafoto ya Mukarukaka mu Buholandi yijandika mu bikorwa byo kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *