Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangiye ku mugaragaro gahunda nshya igamije gutegura itangwa ry’indangamuntu zifashisha ikoranabuhanga, mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi, kurushaho kumenya abaturage, no kubaka ubukungu bushingiye ku bimenyetso bifatika.
Ku wa Kane, tariki ya 7 Kanama 2025, ubwo Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 28 ryaberaga i Kigali ryari rigeze hagati, NIDA yatangije igikorwa cyo kwemeza imyirondoro y’abaturage mu buryo bushya, aho buri wese azasabwa kwemeza amakuru ye mbere y’uko atangirwa indangamuntu nshya izaba ifite isura y’ikoranabuhanga.
Madamu Josephine Mukesha, Umuyobozi Mukuru wa NIDA, yavuze ko iki ari igikorwa kizakomeza ku rwego rw’igihugu, aho kizagezwa no mu Mirenge n’Utugari kugira ngo abaturage bose babigiremo uruhare.
Yagize ati:
“Twatangiriye aha mu imurikagurisha, ariko intego ni uko tuzagera hose mu gihugu. Tugiye gutangira amahugurwa y’abazigisha abandi gukoresha sisiteme nshya, kugira ngo serivisi izatangwa ku rwego rufite ireme.”
Iyi ndangamuntu izaba ikoresha uburyo bugezweho, aho izaboneka mu byiciro bitandukanye: hari iy’umubiri (ikarita), izabikwa muri mudasobwa cyangwa telefoni (QR Code), ndetse n’ishobora koherezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ku buryo bwihuse.
Ikindi kigaragara nk’impinduka ikomeye ni uko itazagenerwa gusa abagejeje ku myaka 16 nk’uko byari bisanzwe, ahubwo n’abana bakivuka bazatangira gupimwa ibiranga umubiri (biometrics) byabo, hagamijwe kugira amakuru yuzuye kuva umuntu akivuka.
Amakuru azaba ari ku ndangamuntu nshya arimo:
- Ifoto y’amaso
- Ibikumwe by’intoki 10
- Ishusho y’imboni
- Amazina n’aho umuntu yavukiye
- Amazina y’ababyeyi
- Nimero za telefone n’imeri ku bazifite
Binyuze muri iyi gahunda, NIDA irateganya kugera ku bantu benshi barimo n’ibyiciro byari bisanzwe bidahabwa indangamuntu isanzwe. Haziyongeraho abimukira, abatagira ubwenegihugu (stateless), ndetse n’abanyamahanga baba mu gihugu igihe gito kitarenze amezi atandatu.
Umushinga wose uteganyijwe kuzakorwa mu gihe cy’imyaka itatu, ukazatwara akayabo k’asaga miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda, ari nayo azatangwa na Banki y’Isi nk’umuterankunga mukuru.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) cyari cyatangaje ko imyiteguro y’iyi ndangamuntu igeze kure, aho ku buryo mu mezi atatu ya mbere bazaba batangiye kwinjiza amakuru yose ajyanye n’imyirondoro y’abaturage.
Indangamuntu koranabuhanga izafasha mu gutanga serivisi zihuse, kugenzura umutekano w’imbere mu gihugu, kurwanya uburiganya, no guteza imbere ubukungu bushingiye ku makuru yizewe y’abaturage.


