Batatu bafashwe bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, umwe abirenza imyenda ku mubiri

Mu gikorwa cy’umutekano cyabereye mu Karere ka Rusizi, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo babiri bakomoka mu karere ka Nyamagabe, bakekwaho gutunda urumogi barukuye ku mugore bivugwa ko asanzwe arucuruza, aho umwe yari yarwiyambitse ku mubiri kugira ngo aruhishe.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025, ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa, mu Mudugudu wa Cyangugu, Akagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe.

Umwe mu bafashwe ni Sinamenye Theoneste, w’imyaka 38, uzwi ku izina rya “Siyori,” wafashwe yiziritseho ibilo bitatu by’urumogi, arenzaho imyenda mu buryo bwo kubihisha. Mugenzi we, witwa Rukara, na we yafatiwe mu Karere ka Nyamagabe, afite ibindi biro bitatu by’urumogi.

Uwitwa Uwimana Chantal w’imyaka 34, wo mu Mudugudu wa Karanjwa, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, ni we ukekwa kuba ari nyir’ubucuruzi bw’ibyo biyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bikomeje kugirwa iherezo ku bufatanye n’abaturage.

Yagize ati:
“Turaburira buri wese wiyemeje kwishora mu byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi binyuranyije n’amategeko, ko bitazihanganirwa. Abafatwa bahanwa bikomeye kandi bihungabanya umutekano w’igihugu.”

Yakomeje ashimira uruhare rw’abaturage batanga amakuru ku gihe, bifasha inzego z’umutekano guta muri yombi abakekwaho ibi byaha.

Mu bijyanye n’amategeko, Ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ufashwe akoresha cyangwa atunda ibiyobyabwenge byoroheje, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka n’imyaka ibiri, cyangwa guhabwa imirimo nsimburagifungo.

Ariko iyo umuntu afashwe acuruza, atunda, cyangwa aha abandi ibiyobyabwenge binyuranyije n’amategeko, ibihano birushaho gukomera: ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi yakanguriye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’aho bakeka ibikorwa nk’ibi bibera, kugira ngo igihugu gikomeze kuba ahantu hizewe kandi hatekanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *