NASA mu mugambi wo kubaka inganda za nuclear ku Kwezi bitarenze 2030

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’Isanzure, NASA, cyatangaje ko kiri mu rugendo rwo gushyira ingufu nshya ku Kwezi binyuze mu kubaka uruganda rukoresha ingufu za nuclear, rugamije gutanga amashanyarazi ahagije ku mushinga munini wo gukorera abantu ku Kwezi.

Ni gahunda y’ingenzi igamije gutegura ikibuga cy’ibikorwa bya muntu ku Kwezi, aho ibikoresho, inganda, n’abashakashatsi bazajya babona amashanyarazi ahagije aturuka kuri uru ruganda rwa nuclear. Ibi bikorwa birimo gukorwa kugira ngo bitarenze umwaka wa 2030 bizabe byagezweho.

Uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga byibura kilowati 100 z’amashanyarazi, bihagije ku bikorwa remezo biteganyijwe gukorera kuri uyu mubumbe wa satellite w’Isi.

Uko uruganda rwa nuclear rukora

Inganda za nuclear zikora zishingiye ku bushyuhe buturuka ku itandukana ry’uturemangingo (atome) twa Uranium. Ubu bushyuhe bukifashishwa mu gushyushya amazi, agahinduka umwuka ushobora gucishwa mu mashini zigatanga amashanyarazi. Aho ayo mazi ashyushirizwa ni ho hitwa nuclear reactor.

Impamvu z’ihutirwa ry’uyu mushinga

NASA iri gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga kubera irushanwa rihari ku rwego rw’Isi, aho ibihugu nka Chine n’u Burusiya na byo byamaze gutangaza imigambi isa n’iyo, bikaba byiyemeje kubigeraho bitarenze 2035. Kuba Amerika ishaka kuba imbere muri iyi tekinoloji biratuma NASA igomba kwihuta kugira ngo itazasigara inyuma mu ruhando mpuzamahanga.

Imbogamizi zigaragara

Nubwo uyu mushinga ugaragaza icyerekezo cy’ahazaza h’ikoranabuhanga mu isanzure, hari impungenge nyinshi zagaragajwe. Bamwe mu bahanga bibaza ku ngaruka zishobora guterwa no kohereza ibikoresho bikomeye nka za reactors ku Kwezi, cyane cyane mu gihe haba habaye ikibazo mu buryo byoherezwamo.

Hari n’abavuga ko iyi gahunda ishobora kuba ifitanye isano n’inyungu za politiki aho kuba gusa ubushake bwo guteza imbere ubumenyi. Ibi byiyongeraho igabanuka ry’ingengo y’imari NASA izahabwa, aho Leta ya Amerika iteganya kugabanya 24% by’amafaranga agenerwa iki kigo mu mwaka wa 2026.

Ikindi gitera impaka ni uko ibihugu bishobora gutangira kwigabiza ibice bitandukanye by’ukwezi hashingiwe ku bikorwa byabyo bihabera, bikaba byateza amakimbirane ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo uyu mushinga wa NASA witezweho impinduka zikomeye mu buryo isi izajya ikorana n’Isanzure, haracyari byinshi bikenewe kwigwaho, haba ku bijyanye n’ingaruka zishoboka, n’uruhare rw’abaturage mu biganiro byerekeye ahazaza h’ubuzima bwo ku Kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *