Trump na Putin bagiye guhura mu nama iganisha ku mahoro muri Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari mu myiteguro yo guhura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu biganiro biteganyijwe kuba mu minsi mike, bigamije gushaka umuti urambye ku ntambara imaze igihe hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Nk’uko byatangajwe n’Umujyanama wa Kremlin, Yuri Ushakov, aho aba bayobozi bombi bazahurira hamaze kumenyekana, kandi ibiganiro byabo bishobora kuzaba bitarenze itangira ry’icyumweru gitaha. Ushakov yemeje ko impande zombi zamaze kugera ku bwumvikane ku bijyanye n’uyu muhuro utegerejwe n’isi yose.

Iyi nama yitezwe ku rwego rwo hejuru ikurikiye uruzinduko rw’intumwa idasanzwe ya Perezida Trump, Steve Witkoff, wagiranye ibiganiro na Perezida Putin i Moscou ku wa 6 Kanama. Bivugwa ko ibiganiro byabo byagarutse cyane ku mahoro ya Ukraine ndetse n’uko Amerika n’u Burusiya bashobora gufatanya mu kuyashakira umuti.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Perezida Trump yavuze ko hari icyizere kinini ko inama izahuza we na Putin izanagira uruhare mu guhuza na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kugira ngo amahoro arambye agerweho.

Na ho ku ruhande rwa Kremlin, Ushakov yavuze ko inama y’Abakuru b’Ibihugu uko ari batatu (Amerika, u Burusiya na Ukraine) yashyizwe ku murongo nk’imwe mu ngingo zaganiriweho mu ruzinduko rwa Witkoff i Moscou.

Perezida Zelensky nawe aherutse gutangaza ko ashyigikiye iyo nama, kandi yemeza ko ibiganiro by’impande ebyiri cyangwa nyinshi ari ingenzi, ariko ashimangira ko Umuryango w’u Burayi (EU) ugomba kugira uruhare rukomeye mu gushaka amahoro y’akarere.

Icyakora, mu kwezi gushize, Trump yabwiye BBC ko Putin yamutengushye nyuma y’uko Witkoff agiriye ingendo enye i Moscou. Nubwo ibiganiro byatangiye mu buryo bushimishije, Trump yavuze ko byarangiye nta musaruro ufatika utanzwe.

Nyuma y’ibiganiro bya vuba aha hagati ya Kremlin na Witkoff, Kremlin yasohoye itangazo rivuga ko ibiganiro byagenze neza, kandi hari icyizere cy’iterambere mu masezerano ashobora kugerwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *