I Vatikano – Mu gihe isi ihanganye n’ubusumbane, ihindagurika ry’imyitwarire, n’ikibazo cy’ukwemera gucika intege, Umushumba mushya wa Kiliziya Gaturika, Léon XIV, yatangaje ko ashaka kuyobora Kiliziya yitandukanya n’ubutamenya n’irondaruhu, igaharanira kuba icyitegererezo mu kubaka icyizere n’ituze.
Léon XIV, witwa amazina asanzwe Robert Francis Prevost, ni we watorewe gusimbura Papa Francis witabye Imana. Ni we Munyamerika wa mbere ugiye kuyobora Kiliziya Gaturika ku isi hose.

Mu misa ye ya mbere nk’Umushumba wa Kiliziya, yavuze amagambo yuje ubwitange n’impinduka:
“Turi Kiliziya y’urumuri, ntabwo turi iy’umwijima; turashaka kuba icyizere aho abantu bacitse intege.”
Uyu mugabo watojwe mu gihugu cya Peru, aho yamaze imyaka irenga 20 mu bikorwa by’iyogezabutumwa n’imibereho myiza, avuga ko Kiliziya ikwiye kuba umuryango uha agaciro buri wese – yaba ari umukene, umugore, urubyiruko, abatagira kivurira, n’abandi bahoze bacecekeshejwe.
Léon XIV yavuze ko bamwe mu bayobozi b’amadini bakunze kugwa mu mutego wo gucira abandi imanza no kwishongora, aho guharanira ubuzima n’agaciro ka muntu. Yagize ati:
“Tugomba kuba Kiliziya itajya yishora mu gucira abantu imanza, ahubwo ikabanza ikabatega amatwi, ikamenya icyo barimo banyuramo.”
Yanenze abashaka ko Kiliziya iba iya bake bafite amafranga, imbaraga n’ubushobozi, ahubwo yibutsa ko “Kiliziya nyayo” ari iyegera abakene, abatagira kivurira, abahungabanye n’ababuze icyerekezo.
Léon XIV azwiho kuba atavuga ibintu mu rujijo. Mu minsi yashize, yigeze kunenga byeruye amagambo yavuzwe n’icyegera cya Perezida wa Amerika JD Vance washakaga gutandukanya abayoboke b’amadini n’abandi. Léon XIV icyo gihe yavuze ko:
“Urukundo rwa Kristu ntirushyira abantu mu byiciro, ntirwubakira ku gihugu cyangwa imiryango.”
Ibi ni byo bishimangira ko Léon XIV ashobora kuyobora Kiliziya ishyira imbere ubutabera, impuhwe, n’ubufatanye aho guhangana n’Isi.
Nk’umuntu usanzwe azwiho ubushishozi, ubwiyoroshye n’icyerekezo cyagutse, Léon XIV yitezweho impinduka zikomeye mu buryo Kiliziya yegera abantu no mu mibanire yayo n’ibihugu ku isi hose.
Mu minsi iri imbere, biteganyijwe ko azatanga ikiganiro n’abanyamakuru ndetse n’ubutumwa bwa mbere ku isi bwiswe Regina Coeli, buzatanga ishusho ya mbere y’ubuyobozi bwe.
