Abantu nibura 16 bamaze gupfa bazize inzara mu byumweru bishize mu Karere ka Karamoja, mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Uganda, nyuma y’amapfa yatewe n’igihe kirekire cy’izuba ryangije imyaka.
Guverinoma ya Uganda yatangaje ko ibihumbi by’imiryango biri mu bibazo bikomeye by’ibura ry’ibiribwa kuko imyaka myinshi bahinze yumye mbere yo kwera.
Karamoja ni yo Ntara yibasiwe cyane n’ayo mapfa kurusha izindi, aho abahinzi bavuga ko kuva muri Mata, ari na cyo gihe cyo gutera imyaka, imvura yaguye itinze ahandi ntiyagwa na gato, bituma imyaka yangirika.
Ibigori, amasaka na soya biri mu bihingwa byumye ku buryo benshi bavuga ko batagifite icyizere cyo kubona umusaruro wabafasha kwihaza mu biribwa cyangwa kubona amafaranga.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, Guverinoma yavuze ko yatangiye gutanga imfashanyo y’ibiribwa byihutirwa ku miryango yugarijwe n’inzara kugira ngo igabanye ubukana bw’iki kibazo.
Abahanga mu by’ikirere n’ubuhinzi bavuga ko amapfa akunze kwibasira Karamoja aterwa ahanini n’ihindagurika ry’ikirere, imvura nke, iyangizwa ry’amashyamba, ubworozi bukabije ndetse n’udukoko twangiza imyaka; ibi ngo bituma abaturage baho bahora bahanganye n’ibibazo byo kubona ibyo kurya.
Basaba ko hashyirwa imbaraga mu kuburira abaturage hakiri kare ku mihindagurikire y’ikirere, kongera ibikorwa byo kuhira imyaka no gukwirakwiza imbuto zishobora kwihanganira amapfa.
Si ubwa mbere Karamoja ihuye n’iki kibazo, kuko mu 2022, raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda yagaragaje ko abantu barenga 2,200 bapfuye bazize inzara n’indwara ziterwa n’imirire mibi muri aka Karere.
Icyo gihe, amagambo yavuzwe na Henry Okello Oryem wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije, wavuze ko abapfaga bazize inzara ari ‘abanyabwenge buke’ kuko Uganda ifite ubutaka bwera n’ikirere cyiza, yateje impaka n’uburakari bwinshi mu gihugu.
