Gitega – Mu muhango udasanzwe wabereye mu ntara ya Gitega, abakandida b’amashyaka ya politiki n’abigenga bariyemeje gutangira imyiyamamazo y’amatora rusange ateganyijwe mu kwezi kwa Kamena 2025. Iki gikorwa cyitabiriwe n’umukuru w’igihugu ubwe, kigaragaza intambwe nshya mu kwimakaza demokarasi ishingiye ku bufatanye n’ihangana ryubaka.

Mu gihe abasaga 20 baturuka mu mashyaka atandukanye n’abigenga batatu bari bateraniye hamwe, abakandida bagaragaye bambaye imyambaro y’amashyaka yabo ndetse bafite amabendera mu ntoki, ibintu bitari bisanzwe mu mateka y’imyiyamamazo mu gihugu.
Nubwo ayo mashyaka yari menshi, hari andi atagaragaye, arimo ihuriro “Uburundi Bwa Bose” n’ishyaka CDP. Patrick Nkurunziza, uyobora ishyaka Sahwanya-Frodebu akaba n’umuvugizi w’iyo mpuzamashyaka, yavuze ko batari buzitabire kubera impamvu zinyuranye zirimo kutemererwa kwiyandikisha n’ubushobozi buke.
“Iyo Komisiyo y’Amatora yanga kwemeza urutonde rw’abakandida, kandi nta bushobozi bwo gutwara abanyamuryango dufite, biba bigoye kwitabira ibikorwa bisa nk’ibishyigikira ishyaka riri ku butegetsi,” Niko yatangaje.
Abakandida bose baturutse mu turere dutandukanye baje bahagarariye intara zabo n’uduce tw’amakomine, bagashyirwa ku rutonde rukurikije imyanya biyamamarizaho.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibyo birori, Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye abayobozi n’abanyapolitiki bose kugira umuco wo kwemera guhatana no guharira abandi amahirwe igihe abaturage babihitiyemo:
“Igihe kirageze ngo abantu bamenyere ko ubutegetsi busimburana. Niba abaturage bataguhisemo, ntugomba kubibasira cyangwa ngo wime abandi uburenganzira.”
Yagaragaje ko hari abantu bashaka kubangamira ibikorwa by’amashyaka batemera mu bice runaka, abihanangiriza ko ibyo bidakwiye:
“Hari abifata nk’abafite uburenganzira bwo kwima abandi gukora aho bari. Ayo ni amahame y’urugomo, si ay’igihugu. Amategeko azakora akazi kayo.”
Kwiyamamaza nyirizina biteganyijwe gutangira ku wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, bikazamara ibyumweru bitatu.
Amatora y’abadepite, abasenateri ndetse n’abajyanama b’inzego z’ibanze azaba ku wa 5 Kamena 2025, akaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye bitegerejweho gushyira imbere ihame rya demokarasi no gusimburana ku butegetsi mu mahoro.




