Isi iteze amaso i Vatican: Ese umwotsi w’umweru ugiye kuzamuka?

Vatican – 8 Gicurasi 2025
Mu gihe isi yose ikomeje gutegereza ijwi rishya rizavugira Kiliziya Gatolika, Abakaridinali 133 baraye bongeye kwinjira mu rwambariro rw’amatora, nyuma y’uko umunsi wa mbere urangiye hadashyizweho Papa mushya, ikimenyetso cyabaye umwotsi w’umukara wagaragaye ku gasongero ka Sistine Chapel.

Uyu munsi, abakaridinali bateraniye mu cyumba cy’akataraboneka kizwi nka Sistine Chapel giherereye muri Leta ya Vatican, aho hategurwa amatora akorerwa mu ibanga rikomeye, hatemerewe gukoresha telefone cyangwa ibindi bikoresho by’itumanaho, byose hagamijwe kurinda umutekano n’ubwisanzure bw’amahitamo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Abakaridinali batangiye umunsi mu isengesho ryuje umutuzo n’icyubahiro, buri wese asaba Imana kuyobora umutima we no guhitamo umuntu ukwiye kuyobora intama za Kristu.

Nyuma y’isengesho, hatangiye icyiciro cya mbere cy’amatora yo mu gitondo, gikurikirwa n’icya kabiri, nk’uko biteganywa n’amategeko ya conclave. Icyakora, kugeza saa sita, ntiharaboneka intsinzi isaba nibura amajwi 90 kugira ngo umuntu yemererwe kuba Papa.

Imbaga y’abantu barenga 30,000 iraye yitabiriye igikorwa cy’amateka, ihagaze ku rubuga rwa Saint Pierre, amaso bayahanze igisenge cy’inyubako ya Sistine Chapel, bategerereje ko umwotsi uzamuka. Ibyo bishobora kuba hagati ya saa sita na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bitewe n’uko amatora azagenda.

Umwotsi w’umukara – nk’uko byabaye ejo – uba usobanuye ko nta Papa watowe, naho umwotsi w’umweru ni ikimenyetso cy’uko umuyobozi mushya wa Kiliziya Gatolika abonetse, agiye gusimbura uwavuye ku butegetsi.

Amatora ya Papa ntabwo areba abakirisitu Gatolika gusa. Isi yose iyakurikirana kuko akenshi, uwo utorewe kuyobora Kiliziya aba n’ijwi rikomeye ku bibazo mpuzamahanga birimo ubukene, amahoro, ubutabera, n’uburenganzira bwa muntu.

Mu gihe igitondo cy’uyu wa Kane kirangiye hataraboneka intsinzi, ibirori byo kwiga no gutora Papa bishobora gukomeza kugeza kuwa Gatanu cyangwa birenga, bitewe n’uko amajwi azagenda.

Ariko n’ubwo har’ijoro ririmo ibanga n’ukwihangana, hari icyizere. Kuko nk’uko byakunze kugenda mu mateka, umunsi umwe urashira, umwotsi w’umweru ukazamuka, maze Cardinal watowe akiyereka imbaga, amagambo ya mbere akavuga ati: “Habemus Papam!”Dufite Papa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *