Hari amakuru akomeje gucicikana mu binyamakuru byo mu Butaliyani ashinja Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kwivanga mu matora yitezweho gutanga Papa mushya usimbura Francis, witabye Imana ku wa 21 Mata 2025.
Byatangajwe ko ubwo Macron yajyaga i Roma kwitabira umuhango wo gusezera kuri Papa Francis, yahuje n’aba-Cardinal batandukanye, barimo bane bafite inkomoko ifitanye isano n’u Bufaransa. Muri bo harimo na Arikiyepisikopi wa Marseille, Jean-Marc Aveline, bivugwa ko ari we Perezida Macron ashaka ko atorwa.
Amakuru y’ibiganiro byihariye yagiranye n’aba ba-Cardinal mu rwego rwo kubashishikariza gushyigikira Aveline, yamenyekanye biciye ku kinyamakuru Il Tempo, gifite icyicaro i Roma. Icyo kinyamakuru cyemeza ko Macron atari we gusa wahuye n’abashobora gutora Papa, ahubwo ko yanagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Sant’Egidio, umwe mu bafatwa nk’abagira uruhare rukomeye mu miyoborere y’imbere ya Kiliziya.
Uru ruhuri rw’ibihe n’ibiganiro bibaye mbere y’uko inama y’aba-Cardinal 135 izaterana ku wa 7 Gicurasi ngo hitorwe Papa mushya. Nubwo ibiro bya Perezida Macron bitigeze bivuga ku by’iyo migenderanire, mu Butaliyani hari impungenge z’uko igihugu cy’amahanga cyaba kirimo kugerageza kugena uwo Kiliziya izashingira ubuyobozi bwayo.
Ese koko u Bufaransa burashaka Papa ubukomokamo? Ibi ni byo isi itegereje kureba mu minsi iri imbere.