Perezida Kagame yitabiriye umuhango udasanzwe i Libreville

Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Gabon, Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, kuri Stade de l’Amitié i Libreville.

Ni umuhango udasanzwe witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baturutse mu bihugu birenga 16, baje kwifatanya na Gabon mu gutangira inshya y’ubuyobozi.

Gen. Oligui Nguema, w’imyaka 50, aratangira manda ye y’imyaka irindwi nk’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gutsinda amatora ya mbere yakurikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Bongo, ayatsinze ku majwi arenga 90%.

Uyu mugabo wahoze ari mu ngabo zirinda Perezida, yize muri Royal Military Academy ya Meknès mu gihugu cya Maroc, akaba avuga neza Igifaransa n’Icyongereza. Azwi nk’ukunda siporo, cyane cyane umupira w’amaguru na volleyball.

Urugendo rwe nk’Umukuru w’Igihugu rwatangiye mu buryo bwihariye, dore ko ari nawe ushyize iherezo ku butegetsi bw’umuryango wa Bongo bwamaze imyaka 56. Uyu muhango kandi uje nyuma y’uko mu Ukwakira 2023, asuye u Rwanda agasaba ko hashyirwaho ambasade ya Gabon i Kigali.

Icyifuzo cye cyahise gihabwa agaciro, kirushaho gutuma umubano w’ibihugu byombi utera imbere ku buryo bugaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *