Drones zirashe ubwato butwaye imfashanyo bugana Gaza

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, ubwato butwaye imfashanyo n’abanyamahoro bugana Gaza bwagabweho igitero n’indege zitagira abapilote mu mazi mpuzamahanga hafi y’u Buhinde bwa Malta, nk’uko byatangajwe n’umuryango mpuzamahanga Freedom Flotilla Coalition.

Nk’uko byemejwe na Leta ya Malta, abari muri ubwo bwato uko ari 16 bose bararokotse, nubwo igitero cyateje inkongi n’ibyangiritse bikomeye ku bwato.

“Mu masaha ya saa sita n’iminota 23 z’ijoro (00:23), ubwato Conscience bwagabweho igitero cy’indege zitagira abapilote inshuro ebyiri, hamenwa igice cyo imbere cy’ubu bwato kandi haduka umuriro,” nk’uko iryo tsinda ryabitangaje.

Abo barwanashyaka baturuka mu bihugu 21 bavuze ko bari mu rugendo rw’amahoro rugamije kugeza imfashanyo ku baturage ba Gaza no kwamagana igifungo cya Israel ku gace ka Gaza bise “kitemewe n’amategeko kandi kinyuranye n’uburenganzira bwa muntu.”

Leta ya Israel ntiyahise itanga igisubizo kuri ibyo birego, ariko ayo makuru yakomeje gutangazwa n’imiryango mpuzamahanga irimo na AFP.

Umuriro watewe n’igitero warazimye, ubwato buba burokowe

Leta ya Malta yatangaje ko ubwato bwari butwaye abantu 16, harimo abakozi 12 n’abagenzi 4, kandi ko abari baburimo banze kugenda bajyanwa ku kindi cyato nyuma yo kurengerwa n’inkongi.

Ubwato bwari bugamije kwinjira muri Gaza, aho kuva ku ya 2 Werurwe 2025 Israel yafunze burundu imiyoboro yose y’imfashanyo. Ibi byakurikiwe n’intambara yongeye kubura hagati ya Israel na Hamas, ikomeje guhitana abasivile benshi.

Abantu barenga 52,000 bamaze kwicwa kuva intambara yatangira

Iyi nkuru ije nyuma y’imyaka 15 hasubiwemo igikorwa nk’iki cyo muri 2010 ubwo ubwato Mavi Marmara bwari butwaye imfashanyo nabwo bwagabweho igitero na Israel, hagapfa abantu 10 abandi 28 bagakomereka.

Ibitero byongeye gutangira muri Werurwe byatumye imibare y’abishwe igera ku bantu 52,418 mu gihe abarenga 2,326 bamaze kwicwa mu byumweru bibiri bishize gusa, nk’uko byatangajwe n’ivuriro ryo muri Gaza riyobowe na Hamas.

J. christian IHIRWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *