Apple Ihinduye Amayeri

Mu cyemezo gishobora guhindura byinshi ku isoko mpuzamahanga, Apple yatangaje ko igiye guhagarika gukorera iPhone zijya ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Bushinwa. Ibi bije nyuma y’uko Donald Trump yongereye umusoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika biva mu Bushinwa kugeza kuri 145%.

Nubwo Apple ari kompanyi ikomoka muri Amerika, imyaka myinshi imaze ishingira ku nganda zikorera mu Bushinwa kubera igiciro gito cy’umusaruro. Ariko uko ibintu bihinduka, gukomeza kuhakorera bishobora guhenda kurusha uko byari bisanzwe.

Tim Cook, Umuyobozi wa Apple, yavuze ko batangiye kwimura ibikorwa byabo bimwe na bimwe mu Buhinde no muri Vietnam. Iphones zigurishwa muri Amerika zizatangira gukorerwa mu Buhinde, mu gihe Vietnam izibanda ku bindi bikoresho nka iPads, MacBooks, Apple Watches na AirPods.

Ni impinduka zikomeye, zizanajyana n’ishoramari rya miliyari 500 z’amadolari Apple iteganya gushyira muri Amerika mu rwego rwo kugira uruhare mu bikorwa by’inganda byifuzwa na Trump.

Ubushinwa bwari busanzwe bukora 95% by’ibikoresho bya Apple — ese ibi bivuze ko hari ikigiye guhinduka ku giciro cyangwa ku bwiza bwabyo?

Ibihe bishya ku bafana ba Apple! Ese gukorera iPhones ahandi bizagira ingaruka ku buryo bw’ikoranabuhanga ryazo cyangwa ku giciro cyazo? singa igitekerezo muri comment.

J. christian IHIRWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *