Umuhanzi w’Umunyanijeriya uzwi cyane mu njyana ya Afrobeats, Oluwatosin Ajibade wamamaye ku izina rya Mr Eazi, yatangaje ko afite inzozi zo kwinjira muri politiki no kuzahatana ku mwanya wa Perezida mu gihe kizaza.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “Skin Tight” ndetse uherutse kurushinga na Temi Otedola, umukobwa w’umuherwe uzwi cyane muri Nigeria, Femi Otedola, yavuze ko amaze igihe atekereza ku nzira ya politiki kandi yiteguye kuyinjiramo mu buryo bweruye.
Mu mashusho yashyize kuri Snapchat, Mr Eazi yavuze ko yifuza kuba umuyobozi w’inyangamugayo ushishikajwe no guteza imbere abaturage aho gushaka ubutegetsi n’amafaranga.
Yagize ati:
“Maze igihe ntekereza ku bijyanye na politiki, kandi ndumva igihe kigeze ngo mbibabwire. Afurika ikeneye abayobozi bashya bafite ibitekerezo bishya, batagamije inyungu zabo bwite ahubwo bashaka impinduka. Ni yo mpamvu niteguye kwiyamamaza igihe kigeze.”
Nubwo akomoka muri Nigeria, Mr Eazi afite umubano ukomeye na Ghana kuko ari ho yakuriye mu muziki ndetse ahatangiriye umwuga we w’ubuhanzi. Ni na ho yavumburiye injyana ye yihariye yise Banku Music, ivanga umudiho wa Ghana n’uwa Nigeria.
Uretse kuba umuhanzi, Mr Eazi azwi kandi nk’umushoramari wubaka imishinga y’urubyiruko, binyuze mu kigo emPawa Africa gifasha abahanzi bato kwagura ibikorwa byabo.
Mu myaka ishize, muri Nigeria hagaragaye umubare w’abahanzi n’abakinnyi ba filime bifashisha ubwamamare bwabo mu kwinjira muri politiki. Muri bo harimo Eniola Badmus, wavuze muri Mata 2025 ko yiteguye kwiyamamariza kuba senateri, ndetse n’uwahoze ari senateri Ben Bruce, wigeze gutangaza ko Davido ashobora kuzaba Guverineri w’Intara ya Osun mu bihe biri imbere.
Kuva aho atangaje ayo magambo, benshi mu bakunzi ba muzika muri Afurika batangiye kuganira ku cyerekezo gishya cya Mr Eazi, bamwe bamushyigikira nk’umuntu w’inyangamugayo ushobora kuzana impinduka, abandi bakibaza niba koko azashobora kwinjira muri politiki isanzwe izwiho guhangana gukomeye muri Nigeria.
