Madrid – Kigali, 30 Mata 2025 – Ikipe ikomeye ya Atlético Madrid yo muri shampiyona ya mbere y’umupira w’amaguru muri Espagne yamaze gutangira ubufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari ry’Igihugu.
Ibi byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kuri uyu wa Gatatu, aho hatangajwe ko iyi kipe izajya yamamaza u Rwanda nk’ahantu nyaburanga mu buryo burambye, haba ku myenda y’imyitozo y’amakipe yayo y’abagabo n’abagore, ndetse no mu bikorwa byose by’iyamamazabikorwa byayo.
Uyu mwambaro wa Visit Rwanda uzatangira kugaragara ku bakinnyi ba Atlético Madrid mu mikino isigaye ya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2024–2025 ndetse no mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’amakipe. Si ku myenda gusa, ahubwo n’inkuta za stade ya Cívitas Metropolitano zizajya zigaragaraho ubutumwa bushishikariza abantu gusura u Rwanda.
Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye mu kumenyekanisha isura yarwo ku rwego mpuzamahanga.
“Atlético de Madrid ni ikipe ikomeye, ifite indangagaciro zihuye neza n’iz’u Rwanda – kwigira, ubunyamwuga, no guharanira kuba indashyikirwa. Ubu bufatanye bugamije kugaragaza u Rwanda nk’igihugu gifite byinshi gitanga: uhereye ku ishoramari, ubukerarugendo, kugeza no ku mikino nk’urubuga rwo kwagurira amahirwe urubyiruko.”
Amasezerano y’imyaka itatu yasinywe azarangira ku wa 28 Kamena 2028, akaba abarwa mu cyiciro cya Premium Partnership. By’umwihariko, ubufatanye buzatuma ubutumwa bwo kwamamaza u Rwanda bunyuzwa no ku mbuga nkoranyambaga, televiziyo n’izindi mbuga z’abafana b’iyi kipe ifite izina rikomeye ku isi.
Iki ni igikorwa kije gikurikira andi masezerano u Rwanda rusanganywe n’andi makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi: Arsenal FC (Bwongereza) kuva 2018, Paris Saint-Germain (U Bufaransa) kuva 2019, ndetse na Bayern München (U Budage).
U Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, amahoro n’umuco, bikaba bigaragarira no mu nzira rwiyemejemwo zo kwagura ubwamamare bwarwo binyuze mu bufatanye na siporo ku rwego mpuzamahanga.
J. christian IHIRWE