Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, haratangira umwiherero w’ikipe y’Igihugu y’abagabo muri Basketball, mu rwego kwitabira amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola tariki 12 kugeza ku wa 24 Kanama 2025.
Kuri iyi nshuro, ntabwo iyi kipe irimo amasura mashya menshi kuko Ishimwe Lars uherutse kwerekeza muri Tigers BBC ariwe wenyine urimo mushya; mu gihe Ntore Habimana na Axel Mpoyo batitabiriye ubutumire buheruka kubera ko bari mu biruhuko, bongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.
Ni mu gihe abahamagawe ku nshuro ya kabiri ari Antino Jackson wa APR BBC na Shema Bruno wa Tigers BBC, abandi bahamagawe ni Kapiteni Ndizeye Dieudonné wa MAS Basketball yo muri Maroc, Hagumintwari Steven na Furaha Cadeaux de Dieu ba Patriots, Muhizi Prince wa REG BBC na Bigirumwami Noah, ndetse na William Robynes, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Shema Osborn ba APR BBC.
Iyi mikino y’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika izabera i Rabat muri Maroc kuva tariki 21 kugeza ku wa 23 Gashyantare 2025.
U Rwanda ni urwa gatatu mu Itsinda C n’amanota ane, aho amakipe abiri ya mbere ari Sénégal na Cameroun, mu gihe Gabon iri ku mwanya wa nyuma.
Ikipe y’Igihugu iratangira umwiherero kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Gashyantare, mu gihe izerekeza muri Maroc ku wa Gatanu, tariki 14 Gashyantare 2025.
Iyi mikino iri gukinwa mu matsinda atanu agizwe n’amakipe ane, aho buri kipe izahura n’indi, atatu ya mbere azabone itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola tariki 12 kugeza ku wa 24 Kanama 2025.