Amavubi y’Abagore yitegura gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 yahawe Umutoza mushya

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’Abagore [She-Amavubi] iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, yahawe abatoza bashya bayobowe na Cassa Mbungo André.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje abatoza bashya bazafasha Ikipe y’Igihugu y’Abagore, ni nyuma y’aho hari hagiye havugwa abatandukanye ko bashobora gusimbura Rwaka Claude wari usanzwe ayitoza, abifatanya no gutoza Rayon Sports WFC.

Cassa Mbungo André wari uherutse gutandukana na Jamus FC niwe mutoza mushya w’Amavubi y’Abagore.

Mu mpera za Mutarama 2025, ni bwo Cassa wari umaze igihe igihe gito ahawe akazi mu ikipe ya Jamus yo mu Cyiciro cya Mbere muri Sudani y’Epfo, yatandukanye na yo; bivuze ko yatangajwe nk’Umutoza Mukuru w’Amavubi y’Abagore nta kandi kazi afite, mu gihe azungirizwa na Mukamusonera Théogenie na Munyana Séraphine.

Mukamusonera Théogenie na Munyana Séraphine nibo bazungiriza Cassa.

Abandi batoza bahawe akazi ni Safari Mustapha Jean Marie uzaba utoza abanyezamu ndetse na Yadufashije Jeannine wongerera imbaraga abakinnyi.

Yadufashije Jeanine niwe uzaba ashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba She-Amavubi.

Cassa yahawe iyi kipe asanga yaramaze guhamagara abakinnyi izifashisha mu mikino ibiri iteganyijwe ruzahuriramo na Misiri; harimo ubanza uzakinirwa i Kigali, tariki ya 21 n’uwo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 25 Gashyantare 2025, hashakwa uko rwabona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Cassa yatangajwe nk’Umutoza mukuru mu gihe iyi kipe yamaze guhamagara!

Cassa ni umwe mu batoza b’abahanga mu Rwanda ufite n’ubunararibonye kuko yanyuze mu makipe menshi nka SEC Academie, Kiyovu Sports, Police FC na AS Kigali, akaba yaranatoje muri Kenya mu makipe nka AFC Leopard na Bandari FC anaba umutoza w’agateganyo w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu 2014.

Urutonde rw’abo FERWAFA yatangaje ko bazafasha She-Amavubi mu mikino ibiri na Misiri.
Imyitozo irarimbanjije muri iyi kipe y’Amavubi y’Abagore.

Amafoto:FERWAFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *