Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko kuvugurura imisoro bitazagira ingaruka ku biciro ku masoko, hagaragazwa ibicuruzwa bizazamurirwa umusoro n’ibishya bizawushyirirwaho; mu gihe abacuruzi baburiwe kwirinda kuzamura ibiciro bitwaje izi mpinduka.
Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, ubwo Guverinoma y’u Rwanda yasobanuraga ibikubiye muri politiki y’imisoro ivuguruye nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025; ikiganiro cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Yusuf Murangwa, Komiseri w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Ronald Niwenshuti ndetse n’abahagarariye Urwego rw’Abikorera (Private Sector Federation-PSF).

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko gushyiraho imisoro mishya cyangwa kuzamura iyari isanzweho biba bigamije kwishakamo ubushobozi nk’igihugu.
Ati “Uko twagira kose ntabwo twagira Igihugu giteze amaboko kugira ngo kibone imfashanyo. Tugomba kugira igihugu cyitunze, kuko ya mafaranga ajya mu isanduku ya Leta, arongera akagaruka agafasha wa muturage.”
Yakomeje avuga ko kuvugurura imisoro bitazagira ingaruka mbi ku biciro ku masoko.
Ati “Ubundi iyo umusoro wagiyeho ntabwo ari ngombwa ko uhita ugira ingaruka ku biciro. Umusoro wonyine uzagira ingaruka ku biciro ni TVA kuko umusoro ku nyongeragaciro ubundi wishyurwa n’umuguzi wa nyuma, ni ukuvuga ngo bishobora kuba ngombwa ko rwiyemezamirimo ashobora guhita awongera ku giciro, bibaye bitari biriho.”

Minisitiri Sebahizi kandi yavuze ko hari nk’ibicuruzwa bisanzwe bigurwa n’abafite amikoro ku buryo kubizamurira umusoro usanga bitagira ingaruka ku bafite amikoro make.
Ati “Hari n’imisoro yashyizwe ku bicuruzwa bigurwa na wa muntu wishoboye. Tuvuge nk’ibyongera ubwiza, amavuta yanditswe na muganga ntabwo arebwa n’iyi misoro ariko ushaka kugura amavuta yo kongera ubwiza azishyura imisoro. Icyo gihe ibiciro bizazamuka ariko ntabwo bizabangamira imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.”
Ni mu gihe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko bakoze isuzuma basanga kugira ngo ibiteganyijwe kugerwaho bikorwe hari ahashobora kongerwa imisoro cyangwa ibintu bishya bishobora gusoreshwa kugira ngo ubwo bushobozi buboneke.
Ati “Twararebye turasuzuma neza ubushobozi dufite tureba aho twanoza kurushaho kugira ngo imisoro tubona yiyongere kandi nta musoro twongeje. Ikindi ni ukureba imisoro twazana cyangwa twashyiraho mu gihe cya vuba n’indi misoro tuzagenda dushyiraho mu myaka ikurikira.”

Avuga ku bicuruzwa bizongerwa umusoro, Minisitiri Murangwa yavuze ko umusoro ku itabi wavanwe ku 130 Frw ugera kuri 230 Frw ku ipaki y’itabi mu gihe itabi rigurishwa ukwaryo riziyongeraho 36% bijyanye n’agaciro karyo.
Ku bijyanye n’inzoga, imisoro ireba inzoga zose zaba izizwi nka ‘Bierre’ cyangwa ‘Liquors’; Minisitiri Murangwa ati “Imisoro irareba inzoga kubera ko mu myaka ishize twashyizeho umusoro tuwuvanye kuri 60% tugeza kuri 65% ariko izindi nka vin ziri kuri 70%.”
Minisitiri Murangwa yanavuze ko undi musoro abantu bazajya bishyura ari uko abafite imodoka bazajya bazisorera buri mwaka; aho buri muntu wese ufite ikinyabiziga hari amafaranga azajya atanga, aringaniye, atanga urugero rw’ufite imodoka isanzwe uzajya wishyura ibihumbi 50 Frw ku mwaka, hanyuma abafite imodoka zisumbuyeho agende yiyongera; aho ayo mafaranga ngo azajya afasha gusana no kubaka imihanda.
Avuga ku modoka zikoresha amashanyarazi, yavuze ko zitajyaga zisoreshwa ariko muri politiki y’imisoro ivuguruye, mu 2029 zizatangira gusora.
Ati “Imodoka zikoresha umuriro zirasonewe kugeza mu 2029. Turibaza ko ikoranabuhanga rijyanye n’izi modoka rizaba ryarakuze, ibiciro byaramanutse. Icyo gihe tuzashyiraho umusoro wa TVA kuri izo modoka.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko ibigiye gutangira gusoreshwa vuba, harimo amavuta cyangwa ibindi byongera ubwiza.
Ati “Ntabwo yasoreshwaga ariko ubu turashyiraho 15%, by’agaciro k’ayo mavuta ariko tuvuga ko amavuta ajyanye n’imiti, yandikwa na muganga ntabwo azajya asoreshwa.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kandi yaburiye abacuruzi bashobora kuzamura ibiciro bitwaje izi mpinduka ku misoro, abasaba gushyira mu gaciro, aho bitari ngombwa ntibazamure ibiciro kuko hari aho bagenzura, bityo ko batazareka abacuruzi ngo bakora ibyo bashatse; anavuga ko mu gihe iyi misoro yaba yubahirijwe, mu myaka itanu iri imbere, ku misoro u Rwanda rukusanya hazaba hiyongereyeho miliyari 250 Frw.
Ni mu gihe kandi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abikorera (PSF) Stephen Ruzibiza, yavuze ko mu gushyiraho politiki y’imisoro ivuguruye, abikorera baganiriye na Leta, hakarebwa ku kuba niba imisoro itazagira ingaruka ku bucuruzi cyangwa ibyo bakora.
Yongeyeho ati “Ikindi nk’uko mwabibonye, imisoro myinshi ntabwo ihita ishyirwaho muri iki gihe. Bagiye bayiha imyaka runaka izagenda ijyaho cyane cyane ku bikoresho bikoreshwa mu nganda.”

Ubusanzwe ibihugu ku Isi biba mu byiciro bine, birimo ibifite ubushobozi buri hasi biba bigomba kubona imisoro nibura 16% by’ubukungu, hakaba ibihugu usanga bifite ubushobozi bwisumbuyeho ariko budahanitse biba bigomba gukusanya nibura 19% by’imisoro, mu gihe ibifite ubukungu buciriritse ari 23% naho ibyateye imbere bigakusanya 38%.
Amafoto: RBA