Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwikorejwe intambara yo muri RDC kandi bidashoboka

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko u Rwanda Rwanda rwikorejwe intambara yo muri RDC kandi bidashoboka, ni mu gihe kandi ngo rudateze guceceka yaba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) n’abandi badateze kurucecekesha mu gihe umutekano warwo ubangamiwe.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho i Dar es Salaam muri Tanzannia ku wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2025, ubwo yari yitabiriye inama yiga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo yahuje abakuru b’ibihugu ba EAC na SADC, yavuze ko u Rwanda rwagaragaje inshuro zitabarika ibirubangamiye.

Abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC n’intumwa za bamwe bitabiriye inama.

Perezida Kagame ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntishobora kuducecekesha mu gihe hari ibibazo by’umutekano bibangamiye igihugu cyacu. Nta muntu n’umwe uzaducecekesha.”

Yakomeje agira ati “Twamaze igihe kinini twinginga RDC n’abayobozi bayo, twagaragaje ibibazo, twasabye RDC kubikemura, barabyanze. Ntituzagire indi nama imeze nk’izo twagize.”

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kwisirisimba inyuma y’ibibazo, avuga ko ikiri kuba ari intambara ishingiye ku bwoko imaze igihe kinini itutumba, kwima abantu uburenganzira bwabo no gutera u Rwanda.

Ati “Mugomba guha abantu uburenganzira bwabo, mugatera intambwe hanyuma mugakemura ibibazo.”

Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko intambara iri kuba yatangijwe na RDC, ko nta hantu na hamwe u Rwanda ruhurira nayo; ati “Twarayikorejwe, dusabwa kuyigira iyacu. Ntabwo byashoboka.”

Perezida Kagame avuga ko yaba RDC n’abandi badateze gucecekesha u Rwanda kandi ko kurwikoreza intambara bitazashoboka.

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko bikwiriye ko ikibazo gihabwa agaciro gakwiriye, hagashakwa umwanzuro urambye.

Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko inama yabereye i Dar es Salaam ari iy’amateka, kuko itanga ibisubizo by’ako kanya n’iby’igihe kirekire mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo no mu Karere muri rusange.

Inama y’abakuru b’ibihugu yanzuye ko imirwano ihagarara bwangu, umuti w’ikibazo ugashakwa binyuze mu nzira z’amahoro ndetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikagirana ibiganiro n’impande zose harimo na M23.

Perezida wa Kenya, William Ruto, unayobora EAC ari kumwe n’Umuyobozi wa SADC akaba na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, nibo baoboye iyi nama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *