Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gashyantare 2025, Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahakanye ko hari umwuka mubi hagati y’abakinnyi bayo; ahavugwaga ko ab’abanyarwanda batajya bahereza imipira ab’abanyamahanga bigatuma umusaruro uba mubi.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro Ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda buyobowe na Chairman wayo Brig Gen Deo Rusanganwa n’umutoza Darko Novic bagiranye n’itangazamakuru ku ngingo zitandukanye zirimo n’imyiteguro y’imikino yo kwishyura.
Nyuma y’aho byagiye bivugwa kenshi ko muri APR FC kuba umunyarwanda yaha umunyamahanga umupira uvamo igitego by’umwihariko Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda, Umutoza Darko Novic yabihakanye yivuye inyuma.
Ati “Kuvuga ko abakinnyi b’abanyarwanda badahereza imipira abakinnyi b’abanyamahanga ni ibihuha byambaye ubusa. Nka Gilbert ujya ugarukwaho si ukuri. Ni umukinnyi mwiza w’ikipe y’lgihugu ukina imikino yose y’Amavubi. Si ukuri.”

Ibi kandi byanashimangiwe n’Umuyobozi (Chairman) wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa, nawe wavuze ko ku giti cye yakurikiranye ibi bintu agasanga atari ukuri.
Ikipe ya APR FC yasoje igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, aho irushwa amanota 5 na mukeba wayo Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere; ni mu gihe izatangira Imikino yo kwishyura isura Kiyovu Sports, umukino uteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.