Seninga Innocent utegerejwe n’akazi katoroshye yasubiye muri Etincelles FC

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, Ikipe ya Etincelles FC yemeje Seninga Innocent nk’Umutoza wayo mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 urangire, aho afite akazi katoroshye ku kuyigumisha mu cyiciro cya mbere.

Ni nyuma y’aho Etincelles FC nta mutoza yari ifite kuva mu Ukuboza 2024, kuko Nzeyimana Mailo wayitozaga yashinjwe guta akazi.

Iyi kipe yahise ishaka uko iganira n’uyu mutoza ku buryo bwo gutandukana ndetse itangira no gushaka umusimbura we.

Ibiganiro hagati y’ubu buyobozi ndetse na Seninga wari waratandukanye na Gendarmerie Nationale FC yo muri Djibouti byaratangiye, ndetse birangira agizwe umutoza wayo mu mikino isigaye yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda nk’uko ubuyobozi bw’ikipe bwabitangaje.

Seninga yari aherutse gutandukana na Gendarmerie Nationale FC yo muri Djibouti yari yasinyiye muri Nzeri 2024.

Seninga waherukaga gutoza Etincelles FC mu mwaka wa 2019 agiye kuyisubiramo, m gihe yananyuze mu yandi makipe arimo Police FC, Bugesera FC, Musanze FC na Sunrise FC.

Yabaye kandi Umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’, mu gihe kandi ajya anifashishwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu guhugura abandi batoza. Ni mu gihe iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu yasoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 13 n’amanota 14 n’umwenda w’ibitego 4; bivuze ko Seninga afite akazi katoroshye ko kuyigumisha mu cyiciro cya mbere, dore ko irusha Vision FC na Kiyovu Sports ziza ku myanya ya nyuma amanota abiri gusa.

Ajya yifashishwa na FERWAFA mu guhugura abandi batoza.
Mu bihe bitandukanye yagiye atoza mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nk’Umutoza wungirije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *