Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanaira demokarasi ya Congo (RDC), bagiye guhurira mu nama idasanzwe izahuza abakuru b’ibihugu by’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ndetse n’ab’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yiga ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Ni inama izabera muri Tanzinia yakirwe na Perezida Samia Suluhu Hassan w’iki gihugu; icyemezo cyafatiwe mu nama ya SADC ya 24 yabaye tariki 31 Mutarama 2025 i Harare muri Zimbabwe, cyaje nyuma y’aho bisabwe n’inama ya EAC yabaye ku wa 29 Mutarama 2025, na yo yahuje abakuru b’ibihugu n’abagize Guverinoma.
Iyi nama yemejwe ko izaba ku wa Gatandatu tariki ya 08 Mutarama 2025, izitabirwa n’abaperezida batandukanye bagize iyi miryango, ikazabanzirizwa n’iya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, izaba ku wa Gatanu tariki 07 Mutarama 2025.
Bamwe mu bemeje ko bazitabira iyi nama barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC, aho bazasasa inzobe ku bibazo bihari by’umwihariko ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, nk’uko William Ruto yabitangaje.
Ikinyamakuru The East African kivuga ko iyi nama izitabirwa kandi na Perezida wa Zimbabwe akaba n’umuyobozi wa SADC, Emmerson Mnangagwa, ndetse na mugenzi we uyobora EAC, akaba na Perezida wa Kenya, William Ruto.
William Ruto uyobora EAC yatangaje ko iyi nama izaba irimo kandi Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa utarebana neza n’u Rwanda, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na Hassan Sheikh Muhamud wa Somalia.
Mu nama ya SADC iheruka, hagaragajwe ko impande zose zirebwa n’intambara zigomba kwisunga inzira y’ibiganiro hashingiwe ku masezerano ya Luanda, ku ngabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO), n’ubundi buryo bushobora gufasha mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Umuryango wa SADC wikomye u Rwanda urushinja gufasha umutwe wa M23, uyu mutwe ugashinjwa kwica abasirikare ba Afurika y’Epfo bagiye kurwana ku ruhande rwa leta ya Congo. Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ibyo SADC yashinje Ingabo z’u Rwanda ari ibintu bidashobora kwihanganirwa, cyane ko bije bikurikira ibimaze iminsi bitangazwa na Leta ya Afurika y’Epfo, nayo ishinja u Rwanda ibinyoma ko ngo ingabo z’u Rwanda bari muri RDC ikaba ari yo yishe abaturage b’abasivile.