Rwamagana: Uwitonze yitabye Imana abakwe baje kumufatira irembo

Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, mu Murenge wa Kigabiro wo mu Karere ka Rwamagana hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umukobwa witwa Uwitonze Dalia wari ufite ubukwe, witabye Imana ku munsi abakwe bari kujya gufata irembo iwabo, abaturage basabwa kureka gukwirakwiza ibihuha ko yiyahuye.

Uyu mukobwa (Uwitonze Dalia) wari afite imyaka 21 y’amavuko, avuka mu Mudugudu wa Bacyoro mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, akaba yaritabye Imana, ashyingurwa ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama.

Uyu mukobwa yari afite ubukwe tariki 15 Werurwe 2025, ku wa Gatandatu yateguje iwabo ko bazaza gufata irembo, batumira inshuti n’abavandimwe nk’uko bisanzwe; mu gihe yari umwe mu bakoraga imirimo bitegura abashyitsi, bigeze saa Tanu z’amanywa arwara mu nda bamujyanye kwa muganga ahita yitaba Imana.

Musaza w’uyu mukobwa, witwa Majyambere Jean Claude, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko icyishe mushiki we batari bakimenya, ahakana amakuru yavugaga ko umusore yari yabenze mushiki we, bigatuma yiyahura nk’uko byakomeje kuvugwa cyane muri aka Karere.

Ati ‘‘Ibyo gushaka kwiyahura kuri mushiki wanjye sibyo rwose, yarwaye mu nda ku wa Gatandatu ahagana Saa Tanu, njye naje mva i Kigali mvugana n’umusore ambwira ko abasaza bari buze kumufatira irembo bari mu nzira, ampa na nimero zabo turavugana, ni uko mama ampamagara ambwira ko mushiki wanjye ameze nabi nari ngeze i Kabuga ndaza ndamufata nsanga ari kuruka mpita mutwara kwa muganga.’’

Yakomeje avuga ko bageze kwa muganga, mu nda hakomeje kumurya cyane ahita ahamagara ba basaza ababwira ko mushiki we amerewe nabi cyane, ibyo gufata irembo birangira gutyo, ahubwo batangira kumwitaho n’ubwo ngo yahise yitaba Imana.

Majyambere yahakanye amakuru y’uko umusore wari bushake mushiki we yamubenze, avuga ko ari ibihuha biri gukwirakwizwa n’abantu ngo kuko ari we wijyaniye mushiki we kwa muganga nyuma yo gusanga aribwa mu nda cyane.

Ati ‘‘Oya ibyo bintu sibyo rwose, abasaza bamufatira irembo bari bari mu nzira rwose, ubukwe bwari kuzaba ku wa 15 Werurwe 2025. Urupfu rwa Uwitonze ruzwi n’Imana naho abavuga ko umusore yari yaretse kuza sibyo, imyiteguro twari tuyigeze kure kandi twafatanyaga n’umusore, ni umuntu twavuganaga umunsi ku munsi.’’

Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yatangaje ko bakurikiranye bagasanga n’ubwo bivugwa ko yari yiriwe mu mirimo ategereje abo bashyitsi uyu mukobwa ngo yari arwaye mu nda; asaba abantu kureka gukwirakwiza ibihuha by’uko uwo mukobwa atarwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *