Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, Ubushinjacyaha mu rubanza ruregwamo Béatrice Munyenyezi bwavuze ko abamwunganira mu mategeko aribo Me Bruce Bikotwa na Gashema Felecien bakurikiranwa n’inkiko, ibyatewe utwatsi n’Urukiko ruvuga ko ari uburyo bw’imiburanire.
Ubwo bwahabwaga umwanya ngo buvuge ku mpamvu zatumye uruhande rwa Béatrice Munyenyezi rujurira igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye, Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugore yishe umubikira amurashe ndetse anaha amabwiriza uwitwa Kazungu hicwa umututsi witwa Aimable.
Uhagarariye ubushinjacyaha yakomeje agira ati ”Twatunguwe no kumva aho abunganizi ba Béatrice Munyenyezi bavuze ko uyu mubikira na Aimable batabayeho ari baringa.”
Yongeyeho ko abatanze ubuhamya banakoze jenoside n’ibyaha bikabahama batanze ubuhamya ko izo nzirakarengane arizo Aimable n’uwo mubikira bishwe ndetse hari n’abarokotse jenoside bemeza ko bishwe.
Yakomeje agira ati ”Kuba abunganira Munyenyezi Béatrice bemeza ko ziriya nzirakarengane ari baringa twe twabibonyemo nko gushinyagura kandi ababikoze bagiye bajyanwa mu nkiko”
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba abunganira Béatrice Munyenyezi nk’abanyamwuga batari bakwiye gushinyagura kandi kuba barabikoze bakwiye kubibazwa.
Urukiko rwahise rubwira ubushinjacyaha ko niba abaregwa baremeje ko abo bantu batabayeho ari uburyo bwabo bw’imiburanire, ahubwo ko ubushinjacyaha nabwo bufite uburenganzira bwo kugaragaza uko abo bantu babayeho bityo uburyo bw’imiburanire ari uburenganzira bwa buri wese.
Béatrice Munyenyezi yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Urukiko rwisumbuye rwa Huye rumukatira gufungwa burundu, akaba ari mu bujurire mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri Leta y’Abatabazi akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari, aba bombi nabo bahanisjijwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa ibyaha bya Jenoside.
Biteganijwe ko uru rubanza mu bujurire ruzakomeza tariki ya 25 Gashyantare 2025.