Burera: Abaturage barasaba kubarirwa bakimurwa kubera umuhanda Base-Kidaho

Abaturage bo mu Mirenge ya Kagogo, Kinyababa na Butaro mu Karere ka Burera baturiye ahari gukorwa Umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho, batigeze babarurirwa imitungo yabo, barasaba ko imitungo yabo igizwe n’amasambu n’inzu, byabarirwa agaciro bakabona uko bahava bakimukira ahandi; kuko ibikorwa byo kuwubaka byabasenyeye.

Abaturage bavuga ko kubakirwa umuhanda ari igikorwa cy’ingirakamaro bazaba bagezeho, kuko bari bawubabaye cyane ngo uborohereze mu buhahirane; ariko bamwe batuye aho uwo muhanda unyura, bavuga ko wagiye usatira inzu zabo zigenda zisaduka, izindi zigasigara ziregetse hejuru y’imikingo, ku buryo batinya ko zishobora kuriduka ubuzima bwabo bukajya mu kaga.

Mukandori Esperence utuye mu Murenge wa Kagogo yabwiye Kigalitoday dukesha iyi nkuru ati “Inzu bazisatirije umuhanda zisigaramo rwagati, ku buryo no kuzisohokamo bisaba kwigengesera ngo udakubitwa n’imodoka. Mbere twagiraga imbuga abana bakiniramo cyangwa twanikamo imyaka, yewe hamwe bakagira n’uturima tw’igikoni ku irembo; ariko ubu byose byabaye amateka kubera ko mu gutunganya umuhanda bagiye babivanaho dusigara mu manegeka.”

Yongeyeho ati “Ababishinzwe bakomeje kubirebera, bakaba batarigeze natwe batubarurira imitungo yacu nk’uko babikoreye n’abandi, ngo tuhave twimukire ahandi.”

Zimwe mu nzu zasigaye hejuru y’imikingo.

Umuturanyi we Senkera Pierre na we ati “Mu kubarira abandi, ababishinzwe batubwiraga ko twe ibipimo by’umuhanda bitazigera bigira icyo bihungabanya ku mitungo yacu, ariko twatunguwe n’uko ahubwo byanarenzeho tugasigaramo rwagati mu muhanda, aho inzu tuzibayemo mu bwoba dutewe n’uko isaha ku isaha imodoka yaza ikatugongeramo.”

Uyu muturage avuga ko n’ahatari amanegeka ubu hashyizwe ibitaka ku buryo ntacyo habamarira, dore ko imirima yarindimukiwemo n’itaka ubu ikaba yarababereye imfabusa kuko hamwe batahahinga n’aho babigerageje imyaka ikaba itabasha kwera ngo bayisarure.

Ahari imirima yo guhinga hashyizwemo ibitaka byo mu muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, avuga ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo kikabonerwa umuti byihuse.

Ati “Tugiye kwegeranya abarebwa n’ikibazo tubahuze n’abashinzwe kubikemura. Leta ibereyeho umuturage no kumukemurira ibibazo bimwugarije, ku bw’ibyo rero n’ibijyanye n’ingurane, muri iki gihe nta gikorwa kijyanye no kwegereza abaturage ibikorwa remezo kikibaho hatabanje kubaho kubarura ibyabo. Turaza kubikurikirana kandi nanabizeza ko vuba bizaba byabonewe umuti.”

Mukamana Soline uyobora Akarere ka Burera avuga ko gukurikirana iki kibazo byihuse (Ifoto: Internet).

Umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho ureshya na Kirometero 63, urimo gukorwa mu buryo buhuriweho na Kampani ebyiri harimo iy’inyarwanda izwi nka NPD ifite igice gituruka Base-Kirambo-Butaro, mu gihe indi kampani yo mu gihugu cy’u Bushinwa izwi nka CRBC yo iri gukora igice gituruka Butaro-Kidaho.

Imirimo yo kubaka uyu muhanda no kuwutunganya ngo ushyirwemo kaburimbo yatangiye mu mwaka wa 2022, bikaba biteganyijwe ko igomba gukorwa mu gihe cy’imyaka itatu; ukaba uzarangira gukorwa utwaye Miliyari 96 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imirimo yo kubaka umuhanda Base-Kidaho irarimbanije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *