Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yafashe ibyemezo bitandukanye birimo n’ibyo kongera indwara 14 mu zivurwa hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).
Mu byo iyi nama yemeje mu bijyanye n’ubuzima n’ubuvuzi, harimo kongera serivisi z’ubuvuzi zishingirwa n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé); ahongereweho indwara zasabaga amafaranga menshi abaturage ngo zivurwe, inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’ivugururwa ry’ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zikomeye nka kanseri, umutima, kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko (dialyse), zizaba zishyurirwa n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), bikaba ari intambwe ikomeye mu gutanga ubuvuzi bwisumbuye ku baturage.
Yagize ati “Kubaga umutima, ibyo ni ibintu byagiye biza mu Rwanda, ni serivise zagiye ziza vuba nshya, ariko ugasanga mitiweli ikigega cyacu n’ubushobozi gifite ntabwo biri kujyana. Ni yo mpamvu uriya mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wahuje no kongera izo serivisi kugira ngo umuturage azibone.”

Nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima, iby’ingezi kuri ibi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri ku bwisungane mu kwivuza bwa Mitiweli n’ivugururwa ry’ibiciro kuri serivisi z’ubuzima bikubiyemo kuba ubu bwishingizi busanzwe bukoreshwa n’abanyarwanda bagera kuri 92% bwongerewemo servisisi 14 nshya z’ubuvuzi; kandi ko bitarenze Kamena 2025, izi servisi nshya zose zizaba zivurwa kuri Mitiweli.
Dr. Nsanzimana yashimangiye ko izi mpinduka zateguwe mu buryo butazashyira umutwaro ku muturage.
Yagize ati “Icyagiye cyitabwaho cyane ni ukugira ngo bitaremerera umuturage ku ruhare atanga. Nta nubwo ruhindutse uyu munsi. Twe nk’abashinzwe ubuvuzi twishimira ko umuntu aje kwa muganga afite ubwishingizi ubwo ari bwo bwose ahabwa serivisi.”
Yakomeje asobanura ko ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi byavuguruwe hagamijwe kugabanya ikiguzi ku muturage; atanga urugero rw’aho serivisi yo guca mu cyuma (CT Scan) yagabanutseho 34%, aho abishingiwe na Mitiweli bazajya bishyura gusa 1,628 Frw, mu gihe ibindi byishyurwa n’ikigega.
Dr. Nsanzimana yavuze ko izi mpinduka zizafasha abaturage benshi kubona serivisi nziza ku giciro gito, kandi bigatuma ikigega cya Mituelle gikomeza gukora neza.
Yagize ati “Mitiweli wasangaga hari ibidahari kandi tubitanga ariko bikaba bitari bwishyurwe. Icyo ni icyemezo cyiza cyafashwe kandi kiri buze gufasha, kiri bugere ku muturage uwo ari we wese.”
Serivise 14 ziyongereye ku zindi zishyurwaga na Mituelle de Sante, ni imiti n’ubuvuzi bwa Kanseri, kuvura no kubaga indwara z’umutima, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuyungurura no gusimbuza impyiko (dialyse), kuvura no kubaga uburwayi bw’igice cy’umugongo nk’urutirigongo, gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo (prothese), kubaga Ivi no gusimbuza ivi, kubaga no gusimbuza umutwe w’igufwa ry’ukuguru, serivisi z’amaraso n’izindi zigendana nayo, gutanga inyunganiramirire ndetse hari n’indi miti yiyongereye ku rutonde rw’igiye nayo kujya yishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).
