Umugore w’imyaka 56 wo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza, wari uvuye kunywa inzoga ahitwa Gakoni, yananiwe kwambuka umugezi wa Muhuta ahita awugwamo birangira ahasize ubuzima.
Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 03 Mutarama, ariko umurambo wa nyakwigendera uboneka bukeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 04 Mutarama 2025.
Bivugwa ko uwo mugore yari avuye kunywa inzoga mu isantere ya Gakoni ari kumwe n’undi musaza batashye, ariko bageze mu nzira we aza kurohama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel, yasobanuriye BTN dukesha iyi nkuru uko byagenze ngo nyakwihendera yitabe Imana.
Yagize ati “Mu ma saa tatu z’ijoro ni bwo bari batashye ariko imvura yari ihise kandi inaha iyo yaguye utugezi twinshi turuzura. Baragiye bageze ku kitwa Muhuta, nyakwigendera akandagiramo ngo yambuke abona ari hafi amazi ahita amutwara.”
Ndamyimana yakomeje avuga ko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, abo baturage bazindutse bongera gushaka nyakwigendera baza kumusanga yapfuye mu mugezi wa Kataruvuga aho umugezi wa Muhuta wisukiramo; bamenyesha ubuyobozi nabwo burahagera.