RIB yataye muri yombi Kabayiza Ntabwoba ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Kabayiza Ntabwoba Patrick, Ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara(Provincial Chief Intelligence), ukorera mu mujyi wa Kigali, akekwaho ibyaha birimo Gusaba, Kwakira cyangwa Gutanga indonke.

Kabayiza ushinzwe iperereza mu mujyi wa Kigali (Provincial Chief Intelligence Officer-PCIO), akekwaho ibyaha byo Gusaba, Kwakira cyangwa Gutanga indonke, no Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ibyaha bifitanye isano na dosiye yari iri gukurikiranwa mu Ubugenzacyaha, ibyaha akekwaho akaba yarabikoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye.

Ni mu gihe hari amakuru avuga ko Kabayiza Ntabwoba Patrick yafashwe tariki 27/09/2022.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo Gusaba, Kwakira cyangwa Gutanga indonke no Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bitwaje umwuga bakora; anibutsa abantu ko ibi byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

-Gusaba, Kwakira cyangwa Gutanga indonke ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

-Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamwe n’iki cyaha ahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000 Frw).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *