Ku wa Gatandatu tariki 04 Mutarama 2025, Dream Taekwondo Club yahuje abakinnyi bayo bishimira ibyo bagezeho mu mwaka ushize wa 2024, banasezera ku banyeshuri bayikinamo bagiye gusubira ku masomo hirya no hino mu bigo by’amashuri bigaho.
Ni igikorwa cyaranzwe n’ubusabane hagati y’abakinnyi ba Dream Taekwondo Club n’abayobozi babo, aho bibukiranyaga ibyiza bagezeho mu mwaka ushize w’imikino, ndetse banarebera hamwe uburyo barushaho gukora cyane ngo bakomeze kwitwara neza mu marushanwa atandukanye bazitabira muri uyu mwaka wa 2025.
Umuyobozi wa Dream Taekwondo Club, Master Ntawangundi Eugene, yabwiye Umusarenews ko yari gahunda yo kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka wa 2024 no kwinjira mu mwaka wa 2025.
Ati “Yari gahunda yo kuganira ku byagezweho mu mwaka turangije, gufata ingamba nshya mu mwaka twinjiyemo, ndetse no gusezera ku banyeshuri na cyane ko baba baradufashije byinshi; tukishimana tugasangira.”
Master Eugene avuga ko mu byo biyemeje harimo no gukomeza kwitwara neza mu marushanwa yose bazitabira muri uyu mwaka wa 2025; dore ko mu yo bitabiriye yose babashije kuyatsinda harimo shampiyona y’abato n’abakuru, East African championship 2023/2024, Ambassador Cap 2024, ndetse banazamura abakinnyi bakiri bato bagera kuri 40.
Dream Taekwondo Club yatangiye mu mwaka wa 2011 ari nabwo yatangiye gutanga imidari ku banyeshuri bayo, aho kugeza ubu mu mfura zayo harimo abageze kuri Dani ya 4, dore ko bategura ibizamini by’imidari nibura kabiri mu mwaka; ni mu gihe kugeza ubu iyi kipe kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe bigera kuri 30 mu marushanwa atandukanye birimo n’irushanwa mpuzamahanga rya East African Championship mu bato, mu gihe kugeza ubu ifite abanyamuryango basaga 90.
Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa: