“Nta mucuruzi uzongera kwishyuzwa serivisi imwe inshuro nyinshi”; Minisitiri Prudence Sebahizi

By Jonathan Habimana

 

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence avuga ko bidakwiye ko umucuruzi yakwishyuzwa serivisi imwe inshuro nyinshi, mu gihe iyi Minisiteri yatangaje ko ibirango n’ibyemezo by’ubuziranenge bitangwa n’lkigo cy’lgihugu Gitsura Ubuziranenge [RSB], Ikigo Gishinzwe kugenzura lbiribwa n’lmiti [FDA], n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi, lhiganwa mu bucuruzi no kurengera Abaguzi [RICA]; bizajya bimara imyaka itanu itanu.

Ni impinduka zikomeye kuko mu busanzwe ibi birango n’ibyemezo byamaraga imyaka ibiri gusa.

Ibi ni ibikubiye mu itangazo rigaragaza impinduka ku mitangire ya serivisi zireba ubucuruzi cyane ubwambukiranya imipaka, ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025, rigenewe abafite inganda, abacuruzi n’abandi bafite aho bahurira n’ubucuruzi; rishyirwaho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi.

Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zemejwe hashingiwe ku byemezo byafashwe na Guverinoma y’u Rwanda, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi mu bigo bitanga serivisi z’ubuziranenge mu gihugu.

Rivuga ko iyi myaka itanu ishobora kongerwa igihe hamaze gusuzumwa ko ibikorwa by’ubucuruzi byujuje ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza y’ubuziranenge; gusa ariko ibirikubiyemo ntibireba impushya ndetse n’ibyangombwa byo kwinjiza mu gihugu ibigendanye n’imiti, inkingo ndetse n’ibikoresho bijyanye n’ubuvuzi.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kandi yatangaje ko icyangombwa cyo kohereza ibicuruzwa hanze cyakuweho cyeretse igihe bisabwa n’igihugu ibicuruzwa bigiye kujyanwamo, mu gihe impushya cyangwa ibyangombwa ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu zizajya zitangwa gusa ku bicuruzwa bishobora gutera ingaruka ku buzima, harimo imiti n’ibindi.

Mu zindi mpinduka zabaye ni uko amafaranga yishyurwaga n’inganda nto n’iziciriritse kugira ngo zihabwe serivisi z’ubuziranenge zigamije kunoza imikorere yakuweho, hanyuma igiciro cya serivisi ziganisha ku guhabwa ikirango cy’ubuziranenge ku nganda nini kigirwa ibihumbi ijana y’u Rwanda (100.000 Frw), azajya yishyurwa binyuze mu isanduku ya Leta kuri konti ya RSB; aho ibi byemezo byatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 06 Mutarama 2025.

Mu mpera z’umwaka ushize, nyuma y’uko byagaragaye ko bimwe muri ibi bigo hari serivisi nyinshi byahuriragaho, hakaba n’ubwo usanga nk’ibigo bitanu biba bikeneye kugenzura ko igicuruzwa kimwe kigiye kwinjizwa mu gihugu cyujuje ubuziranenge, kandi buri serivisi bitanze zikishyurwa kandi bidakwiye.

Icyo gihe ubwo yaganiraga n’abacuruzi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko buri kigo gikora ubugenzuzi bw’ibicuruzwa mu Rwanda, kigiye guhabwa inshingano zacyo zihariye hakaba n’izihurizwa hamwe.
Yavuze ko nta nshingano ibigo bibiri bizongera guhuriraho, kuko hakozwe ibiganiro n’ibigo byose bifite uruhare mu gukora ubugenzuzi bw’ibicuruzwa mu gihugu, hakaba hazashyirwaho urutonde rw’ibicuruzwa rugaragaza urwego rw’ubugenzuzi rurebwa na cyo.

Ati “Twabyizeho dusanga bidakwiye. Buri kigo kizaba kizi neza urutonde rw’ibicuruzwa gishizwe kugenzura ku buryo ntaho bizongera kugaragara ko umucuruzi akeneye kugenzurwa n’ibigo bitandukanye ku gicuruzwa kimwe. Ni ukuvuga iki kirarebwa na RICA, cyangwa Rwanda FDA, cyangwa RSB cyangwa NAEB cyangwa RAB. Tuzakora ku buryo urwo rutonde nta giciruzwa kizajya kigenzurwa n’ibigo bibiri.”

Minisitiri Sebahizi yavuze kandi ko zimwe mu mpinduka zitezwe harimo no kugabanya ubwishyu bwa serivisi zinyuranye ku bacuruzi bakura ibicuruzwa mu mahanga.

Ni mu gihe izi mpinduka zizasiga nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge [RSB] cyishyuzaga serivisi 1780 zikaba zisigare ari 13 gusa, naho Rwanda FDA izava ku kwishyuza serivisi 276 zigere kuri 20.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *