Police Taekwondo Club yegukanye Ambassador’s Cup 2022 hanahembwa abitwaye neza

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022, Rwanda Police Taekwondo Club yegukanye igikombe cy’irushanwa ‘The Korean Ambassador’s Cup Taekwondo Championships 2022’.

Ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na Rwanda Taekwondo Federation ku nkunga ya Ambasade ya Korea mu Rwanda, aho kuri iyi nshuro yaryo ya 9 ryakinwe mu byiciro by’abakuze gusa, kubera ikibazo cy’ibikorwaremezo bidahagije, bigendanye n’ingengo y’imari yaryo, dore ko mbere y’uko Stade Amahoro itangira gusanwa ari ho ryaberaga.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 19 aturutse mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Burundi n’ikipe y’impunzi zo mu nkambi ya Mahama, ribera i Gikondo muri Expo Ground; aho mu rwego rw’amakipe, iri rushanwa ryegukanywe n’ikipe ya Rwanda Police Taekwondo Club, ikurikirwa na Dream Fighters Taekwondo Club yari yaryegukanye ubushize, mu gihe Dream Taekwondo Club yaje ku mwanya wa gatatu.

Mu bakinnyi ku giti cyabo, mu bari n’abategarugori, Umutesi Adeline wa Police Taekwondo Club ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa, naho mu bagabo Ngiriyaremye Dan wa Dream Fighters Taekwondo Club aba ari we uhiga abandi.

Ni mu gihe mu bindi bihembo byatanzwe, Ikipe ya IYF-Burundi yahize izindi mu kugirira ishyaka Taekwondo (Taekwondo Spirit), Teddy Salumu utoza wa Aigle de Fer yo muri DRC na Wilcliff Okoth wa Regional Taekwondo Club yo muri Kenya batorwa nk’abatoza beza kurusha abandi, naho Munyaneza Basil ahembwa nk’umusifuzi w’irushanwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *