Karasira Aimable yanze kwitabira urubanza! Dosiye ye yongewemo ibyaha bishya

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2023, hagombaga gukomeza urubanza Ubushinjacyaha buregamo Karasira Uzaramba Aimable, urubanza rurasubikwa ko atitabiriye iburanisha, mu gihe muri dosiye ye bwongereyemo ibyaha bibiri bishya.

Mu byaha bishya bongerewe mu byo Karasira akurikiranyweho birimo ukudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke; byaje byiyongera ku byaha bitatu yari asanzwe akurikiranyweho, ari byo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ikirego cy’Ubushinjacyaha gishya cyashyizwe mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’inkiko ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023, saa yine z’ijoro.

Karasira ntiyitabiriye iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere, aho byari biteganyijwe ko hagaragazwa raporo nshya ku buzima bwe bwo mu mutwe yakozwe muri uku kwezi, ndetse no kugira icyo bavuga kuri ibyo birego by’ibyaha bishya.

Me Gatera Gashabana wunganira Karasira, yasabye urukiko ko n’ubwo umukiliya we atibariye kandi yaramenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko, Urukiko rubyemeye urubanza rwasubikwa kubera hari ibyaha bishya Ubushinjacyaha bwareze umukiriya we, asaba ko mu nyungu z’ubutabera yahabwa umwanya wo kuzasobanurira uwo yunganira ko hari ibirego by’inyongera yarezwe, bakagira n’umwanya wo kubiganiraho.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari bwasabye ko iburanisha rikomeza kugira ngo habe hanaburanwa kuri ibyo birego bishya burega Karasira, ariko urukiko rwanzura ko urubanza rusubikwa, runagaragaza ko mu nyungu z’ubutabera hashingiwe ku kuba hari inyandiko y’ikirego gishya ubushinjacyaha bwatanze igaragaza ibyaha bishya birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo n’iyezandonke, hakwiye gutangwa umwanya uruhande rwa Karasira rukabanza kubiganiraho.

Ibyaha bishya Karasira aregwa byavuye he?

Nyuma y’iminsi mike Karasira Aimable Uzaramba atawe muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongereye icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo mu byo yari akurikiranyweho, aho ngo mu rugo rwe mu Biryogo yari afite ibihumbi 10$, hari Ama-Euro 520, yari afite kandi 3.142.000 Frw, akagira 11.000.000 Frw kuri Mobile Money, ndetse no kuri konti ze nyinshi, naho hariho amafaranga menshi ataratangajwe ingano.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’umutungo afite ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ku birebana n’Iyezandonke, mu Rwanda itegeko rihana Iyezandonke, Gutera Inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi riteganya ko uhamijwe n’icyaha kimwe mu bikorwa by’iyezandonke ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke yakiriye.

Iri tegeko risobanura ibikorwa bigize iyezandonke ko birimo guhindura, kohereza cyangwa gufata umutungo, nyir’ukubikora azi cyangwa ashobora kumenya ko uturuka ku cyaha cyangwa ku gikorwa cyo kugira uruhare mu ikorwa ryacyo.

Hari kandi kugira uruhare, kwishyira hamwe cyangwa gucura umugambi wo gukora icyaha, ubwinjiracyaha, gufasha, gushuka, gutegera, korohereza cyangwa gutanga inama mu gukora igikorwa kigize icyaha.

Ni mu gihe Urukiko rwategetse ko Karasira azitabira urubanza ku wa 5 Nyakanga 2023, atakwitabira urubanza rukaburanwa adahari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *