Umutangabuhamya wasenganaga na Safari Madjaliwa yinyuzemo ubwo yari mu Rukiko i Paris

Ku wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2026, mu Rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, hakomeje urubanza ruregwamo umunyarwanda Safari Madjaliwa ukurikikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, umutangabuhamya basenganaga mu musigiti yinyuramo ku buhamya yari yatanze mbere.

Uyu mutangabuhamya wavukiye i Nyanza 1956, yavuze ko nta sano afitanye n’impande ziri muri uru rubanza; akaba yahamijwe nk’umutangabuhamya hashingiwe ku bubasha Perezida w’iburanisha afite bwo gutumira umuntu.

Yavuze ko nta cyo afite cyo kubanza gusobanura ku bushake bwe, ahubwo ko yahisemo gusubiza ibibazo azabazwa. Perezida w’iburanisha yabwiye urukiko ko uyu mutangabuhamya yari yarabajijwe n’abajandarume ku wa 14 Nzeri 2023.

Abajijwe na Perezida w’urukiko, Marc Sommerer, igihe yaviriye mu Rwanda, umutangabuhamya yemeje ko yavuye i Kigali muri Kamena 2002, akamara amezi hafi abiri muri Cameroun, mbere yo kugera mu Bufaransa muri Kanama muri uwo mwaka.

Yasobanuye ko yavuye i Kigali nyuma yo guterwa ubwoba kubera ko yari yarakoranye n’ubutegetsi bwariho mbere, aho yakoraga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ku bijyanye n’uko yamenyanye na Safari Madjaliwa, umutangabuhamya yavuze ko bari baziranye bakiri mu Rwanda, kuko bari abaturanyi kandi yarakoraga ubucuruzi; gusa ngo ntibahise baba inshuti ako kanya, ahanini bitewe n’itandukaniro ry’imyaka bari bafitanye.

Umutangabuhamya yasobanuye uko azi uregwa, agira ati “Safari ni umuntu usabana n’abandi cyane, kandi akora cyane mu bucuruzi bwe. Yatangiye acuruza agenda azenguruka, ariko buhoro buhoro ashobora gufungura iduka, kugira inzu n’ibindi. Ibyo byose yabigezeho akomeza kuba umuntu mwiza kandi wubaha Imana cyane, kuko yasengaga inshuro eshanu ku munsi. Najyaga nibaza uko umuntu ameze n’imyitwarire ye byahuzwa n’ibyo aregwa. Njye numvaga bidashoboka ko yagira uruhare muri ibyo byaha byo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yongeyeho ko uregwa yari afite na resitora, maze agira icyo abivugaho ati “Si abasore bose bo muri ako gace bari bafite umuhate nk’uwo yari afite. Yakoraga cyane kandi akihatira kugera ku byo yifuza.”

Abajijwe ku mibanire ye n’umuryango wa Madjaliwa Safari, umutangabuhamya yavuze ko ababyeyi be bari abaturanyi b’ababyeyi b’uregwa, ariko ntiyabasha kuvuga amazina y’abagize uwo muryango.

Umutangabuhamya yasobanuye ko ababyeyi be babaga mu gace k’Abayisilamu kitwa Mugandamure, agira ati “Ni ho hari umusigiti munini. Najyaga nsengera muri uwo musigiti ndi kumwe na Safari.”

Ku bijyanye n’imibanire ye bwite na Madjaliwa Safari, uyu mutangabuhamya yavuze ko yongeye guhura na we muri Cameroun mu gihe bari mu buhungiro, nyuma baza kongera guhurira mu Bufaransa.

Yongeyeho ko icyo gihe barushijeho kuba inshuti magara, bakajya bahura mu birori bitandukanye birimo ubukwe, imihango yo gushyingura cyangwa igihe umwe muri bo cyangwa undi muntu arwaye.

Yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ndetse ko yafashije Safari

Perezida w’iburanisha yabwiye urukiko ko mu buhamya bwe bwo mu iperereza, umutangabuhamya yari yaravuze ko bariyeri zari zarashyiriweho kwica abantu.

Umutangabuhamya yashimangiye ibyo yari yaravuze, agira ati “Abatutsi bose bari mu kaga, kandi ubwicanyi bwarabaye.”

Yavuze ko atigeze asabwa kugira uruhare mu gucunga bariyeri, gusa yemeza ibyo yari yaravuze mu ibazwa rye, ko abantu bose bari bategetswe kujya kuri bariyeri.

Yongeyeho ko hagati muri Gicurasi nta muntu wari ugisigaye kuri bariyeri, anashimangira ko atigeze abona Safari kuri imwe muri zo.

Ku bijyanye n’uko yagiye ahura n’uregwa mu mwaka wa 1994, umutangabuhamya yavuze ko yajyaga amubona igihe bahuriraga mu masengesho mu gace k’Abayisilamu ka Mugandamure.

Umutangabuhamya yinyuzemo mu buhamya yatanze ugereranyije n’ibyo yabwiye abajandarume

Abajijwe ibikorwa Safari Madjaliwa yakoraga muri Cameroun igihe yari mu buhungiro, umutangabuhamya yavuze ko “yashakishaga imibereho nk’abandi bose”, anavuga ko umugore w’uregwa na we yari ahari.

Abajijwe ibyo baganiriyeho, umutangabuhamya yavuze ko uregwa yamubwiye ko “akurikiranwa kubera ishyari”, iryo shyari rikaba ryaraturukaga ku iterambere yari amaze kugeraho mu mibereho ye. Icyakora, yavuze ko uregwa atigeze amubwira ibijyanye na bariyeri yo kwa Premier.

Uyu mutagabuhamya yanavuze ko ari we washakiye uregwa abamwunganira mu mategeko ubu bamuburanira mu Rukiko, asobanura ko abo banyamategeko yabamenye abikesheje abanyarwanda bagenzi be baba mu Bufaransa bakurikiranwa n’ubutabera.

Perezida w’iburanisha yabajije umutangabuhamya niba uregwa yaramuhamagaye ari muri gereza; umutangabuhamya avuga ko atunguwe n’icyo kibazo, maze Perezida asobanurira urukiko ko muri gereza hari uburyo bubiri bwo guhamagara abantu kuri telefoni.

Uburyo bwa mbere ni ugusaba uburenganzira bwo guhamagara, ubwa kabiri akaba ari ugushaka telefoni mu buryo butemewe n’amategeko; mu gihe raporo yagaragaje ko Safari Madjaliwa yahisemo gukoresha uburyo bwa kabiri (butemewe) igihe yari afunzwe.

Perezida yongeye kugaruka kuri bariyeri yo kwa Premier, yibutsa umutangabuhamya ko mu ibazwa rye imbere y’abajandarume yari yaravuze ko Safari Madjaliwa yamubwiye koko iby’iyo bariyeri; anamwereka ko ibyo yavugaga muri uru rubanza bivuguruza ibyo yari yaratangaje ku wa 14 Nzeri 2023.

Umutangabuhamya yasubiye ku byo yari yarabwiye abajandarume, asobanura ko ayo makuru yayumvise ku bandi bantu, aho kuba yarayabwiwe n’uregwa ubwe.

Yongeyeho ko yari yarumvise ko Madjaliwa yanyaze abantu ibintu byabo, ndetse ko hari bariyeri yari ku Bigega, izwi kandi ku izina ryo kwa Premier; icyakora ntiyashoboye kuvuga abantu bamuhaye ayo makuru.

Perezida yakomeje abwira urukiko ko umutangabuhamya yari yarabwiye abajandarume ko uregwa yamubwiye ko bariyeri yashyizweho hagamijwe gusa kugenzura imodoka.

Umutangabuhamya yabajijwe impamvu yari yarabwiye abajandarume ko Safari Madjaliwa yamubwiye iby’izo bariyeri, mu gihe ubu avuga ko atigeze abimubwira.

Ati “Yambwiye ko yari yasabwe kureba izo modoka, kuzisaka n’ibindi. Ariko ku bijyanye na bariyeri ubwayo, ntabwo yigeze abimbwira mu buryo burambuye.”

Abajijwe intego yo gusaka no kugenzura imodoka, umutangabuhamya yasubije ati “Nanjye aho nanyuze hose mva i Kigali, nabonye bashakaga intwaro n’amagerenade. Byaterwaga n’uko hari abantu banyuragaho bazifite. Ku modoka nini n’izizwi nka ‘stout’, bashakaga kureba niba nta Batutsi zitwaye.”

Abajijwe niba abagenzi n’abatwara imodoka bose baragenzurwaga, umutangabuhamya yavuze ko yagize amahirwe kuko nta muntu wigeze amuhatira kubikora.

Yongeyeho ati “Ariko hari abandi bantu benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hari n’ababihatirwaga. Iyo utakoze iki cyangwa kiriya, barakwicaga.”

Urubanza rwa Safari Madjaliwa, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa ku wa 17 Ugushyingo 2026, rukaba ruteganyijwe gusozwa hagati ya tariki 14 na 18 Ukuboza 2026.

Yahoze ari umucuruzi, aho yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 n’inkiko Gacaca mu 2007, hanyuma mu 2009 ahungira mu Bufaransa. Nyuma y’impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi no gusaba ko yoherezwa mu Rwanda byatanzwe n’ubutabera bw’u Rwanda (mu 2017), u Bufaransa bwanze icyo cyifuzo, gusa Ugushyingo 2019, ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba (PNAT), ryashyikirije dosiye ye Umucamanza ugenza ibyaha kugira ngo amukoreho iperereza; atabwa muri yombi muri Nyakanga 2023 arafungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *