Inteko y’abacamanza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahamije Eric Nshimiye, Umunyarwanda wavukiye mu Rwanda uba muri Leta ya Ohio, ibyaha byo kurahira abeshya no kubangamira ubutabera, nyuma yo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwabaye mu 2019 rw’umuntu biganye muri kaminuza washinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umwanzuro wo kumuhamya ibyo byaha watangarijwe i Boston ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026; aho Ubushinjacyaha bwashingiye ku kuba Nshimiye yarashinjwaga kubeshya mu gihe yari arahiye ko azavuga ukuri, ku bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside, ubwo yatangaga ubuhamya mu rubanza rwo mu 2019.
Mu 1994, Nshimiye yari umunyeshuri wiga ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, ari kumwe na Jean-Léonard Teganya, uyu akaba ari we yaje gutanga ubuhamya amushyigikira mu rubanza rwabaye mu 2019.
Ubushinjacyaha bwavuze ko abo bagabo bombi bari mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi icyo gihe.
Mu 2019, Teganya yahamijwe ibyaha byo kurahira abeshya no gukora uburiganya mu kubona viza, akatirwa igifungo kirengeje imyaka umunani.
Uregwa yahakanye ibyaha ashinjwa
Ubwo urubanza rwa Nshimiye rwatangiraga ku wa 13 Ukwakira, umunyamategeko we, Kurt Kerns, yahakanye ibirego by’ubushinjacyaha, avuga ko byahimbwe.
Yavuze ko Nshimiye atari i Butare igihe Jenoside yatangiraga, anashimangira ko ubushinjacyaha bwamukurikiranye kubera ko yari yaratanze ubuhamya bushyigikira uwo biganye muri kaminuza.
Nyuma y’uko Nshimiye ahamwe n’ibyaha, Kerns yavuze ko uruhande rw’ubwunganizi rutishimiye umwanzuro w’urukiko, ariko ko ruzakomeza gushaka izindi nzira zemewe n’amategeko zo kuwurwanya.
Mu itangazo rye, Kerns yagize ati “Birumvikana ko twababajwe cyane n’umwanzuro w’urukiko, ariko tuzakomeza gukoresha inzira zose zemewe n’amategeko kugira ngo turengere Eric.”
Yagiye muri Amerika nk’impunzi
Nshimiye yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1995, nyuma yo kwemererwa kuhatura nk’impunzi. Mu 2003 ahabwa ubwenegihugu bwa Amerika.
Igihe yatabwaga muri yombi mu 2024, yakoraga akazi k’ubwubatsi n’ubuhanga mu bya tekiniki (engineering) muri Leta ya Ohio.
Urubanza rwe rugaruka ku kibazo cy’ubuhamya butangwa mu nkiko z’amahanga ku birebana n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ingaruka zo kubeshya umuntu yarahiye imbere y’urukiko ko azavuga ukuri.
