Rwanda: Amafaranga yanyerejwe mu bigo n’inzego bya Leta agiye gukurikiranwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kanama 2026, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), basabye ko Minisiteri y’Ubutabera binyuze mu Bugenzacyaha n’Ubushinjacyaha gukurikirana amafaranga yatanzwe ntihagaragazwe uburyo yakoreshejwe mu bigo bitandukanye bya Leta.

Ibi aba Badepite bagize PAC babigarutseho mu Nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite bari batumije, kugira ngo bayigezeho raporo bakoze nyuma yo gusuzuma ibyo bigo.

Ku ikubitiro, PAC yasabye ubugenzacyaha gukurikirana ikigo gishingiye ku Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) gishinzwe ubucuruzi cyitwa Rwanda Ultimate Golf Course Ltd (RUGC Ltd), kubera kutamenya irengero rya Miliyari Frw 1.5 bitazwi aho yarengeye.

Amafaranga yose hamwe icyo kigo bivugwa ko kiterekanye irengero ryayo ni 1,539,643,000 Frw yaguze ibikoresho byo mu gikoni byagombaga kuzakoreshwa muri Hoteli itarubakwa, hashingiye ku gukeka ko bizakoreshwa ariko nta sesengura ry’uko koko bizakenerwa.

Ikindi ni uko buri kwezi RSSB yishyura 1,800,000 Frw yo gukodesha aho ibyo bikoresho bibitswe kuva mu mwaka wa 2023.

PAC yasabye ko iki kigo gikurikiranwa kikagaragaza icyo 3,443,3942,298 Frw yakoreshejwe kuko nta nyandiko zigaragaza icyo yakoze.

Urundi rwego ruzakurikiranwa ni RHA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire), kizakurikiranwaho 45,769,415 Frw yishyuwe mu buryo bw’imbumbe hatagaragajwe mu buryo burambuye ibyakozwe mu mushinga wo gutanga no gushyira ubwatsi bw’ubukorano kuri Sitade ya Huye.

Ahandi PAC ishaka ko RIB ibisabwe na MINIJUST izakurikirana ibyaho ni muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) kugira ngo harebwe iby’amafaranga 340,289,347 Frw yongerewe ku masezerano yo kubaka uruganda rutunganya amazi mabi mu bitaro bya Muhima na Bushenge kandi amasezerano y’umushinga ataravuguruwe.

Muri RICA naho PAC yasabye ko hakurikiranwa 18,900,000 Frw yishyuwe impuguke arenga ku yo yagombaga kwishyurwa nta mpamvu yagaragajwe.

Mu Kigo cy’Imyuga n’ubumenyingiro (RTB) ho PAC yasabye ko hagomba gukurikiranwa 12,808,070 Frw zashyizwe mu mirimo yo kwagura ishuri rya Rwanda Coding Academy mu Karere ka Nyabihu.

Abadepite basabye inzego z’ubutabera gukurikirana ibibazo basanze mu Mujyi wa Kigali mu mitangire y’isoko rya 149,572,080 Frw ryo kugura imodoka y’isuku, ndetse n’ibibazo byagaragaye mu isoko ryo kugura ibiturikirizwa mu birori bita ‘fireworks’ by’agaciro ka Frw 140,000,000 ryatanzwe nta piganwa ribaye.

PAC ishaka kandi ko Akarere ka Bugesera gasobanura ibya 168,665,451 Frw yishyuwe mu kwimura ibikorwa binyuranye ahagombaga kwimurwa ahazubakwa umuhanda mu Mujyi wa Nyamata, ariko ntihagaragazwe icyo yakoreshejwe.

Ni mu gihe Abadepite basabye ko hatumizwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu Kigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ku byerekeye imishinga n’imitangire y’amasoko, serivise zo kugeza amazi meza ku baturage zitanoze n’igihombo cy’amazi atunganywa ntakoreshwe.

Banasaba kandi ko hatumirwa Minisitiri w’Uburezi, agatanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu gukerererwa mu gucapa no kugeza ibitabo mu mashuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *