Gicumbi FC iyoboye BK Pro League 2026/27 mu mboni za Rwanda Premier League

Benshi bakomeje kwibaza icyihishe inyuma yo kuba ikipe ya Gicumbi FC yaratangiye neza umwaka w’imikino wa 2026/27, dore ko mu mikino itatu imaze gukina itaratsindwa cyangwa ngo inganye, ndetse ikaba inayoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo; gusa hari ibyo Rwanda Premier League nk’Urwego ruyoboye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda rubona nk’intandaro y’ibi byose.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (BK Pro League) yatangiye tariki ya 09 Ukwakira 2026, gusa nyuma iza gusubikwa aho izasubukurwa nyuma y’akaruhuko k’amakipe y’ibihugu, ubwo Gicumbi FC izakirwa na AS Kigali.

Ubwo hazozwaga umwaka w’imikino 2025/2026, Gicumbi FC yarwanaga no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ariko ikigaragara habaye impinduka zikomeye kugira ngo ibe irimo kugera ku musaruro iriho muri iyi minsi itatu ya shampiyona imaze gukinwa.

Iyi kipe y’Akarere ka Gicumbi karangajwe imbere n’Umuyobozi wa ko, Nzabonimpa Emmanuel, iyobowe na Urayeneza John, bafatanya umunsi ku wundi kugira ngo igere ku ntsinzi byanze bikunze, dore ko nta bandi baterankunga cyangwa abafatanyabikorwa bafatika ifite.

Gicumbi FC yiyubatse ihereye ku mutoza wahawe byose

Mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, bahaye akazi Umunya-Tunisia, Afahmia Lotfi, bamuha byose yifuza birimo umushahara wa 2000$ [2.950.552 Frw], agahimbazamushyi kihariye ku mikino yatsinze, icumbi ryo kubanamo n’umuryango we, imodoka n’ibindi.

Ibyo byiyongeraho uburenganzira bwo gufata ibyemezo bya nyuma ku bakinnyi iyi kipe igura, akabifatanya n’umwungiriza we, Mateso Jean de Dieu yihitiyemo na we umunyereye shampiyona, aho gutoza abo baguriwe.

Gicumbi FC itandukanye n’izabayeho mu myaka yatambutse, dore ko uyu mwaka abakinnyi bayo bafata imishahara iri hagati y’ibihumbi 250 n’ibihumbi 600 Frw. Aha hiyongeraho agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 Frw kuri buri mukinnyi mu gihe batsinze umukino.

Ikindi gifasha Gicumbi ni abafana, kuko nyuma yo gukinira i Kigali mu mwaka wa 2025/26, yasubiye ku ivuko nyuma yo kuzura kwa Stade y’Akarere ka Gicumbi, bifasha abaturage baho kuyishyigikira; binayifasha kwegeranya ubushobozi kuko mu mwaka washize byayisabaga gukodesha ibibuga bibiri; aho yakoreraga imyitozo ku Mumena na Kigali Pelé Stadium yakiriragaho.

Gushyira imbaraga mu bakinnyi bato

Gicumbi FC yemeye inashima ibitekerezo by’umutoza Afahmia Lotfi wanyuze muri Mukura VS na Rayon Sports zo mu Rwanda, aho yari amenyereye kwifashisha abakinnyi bakiri bato.

Lotfi yizera ko gukinisha abakinnyi bato baba bafite inzozi, byoroshya gukorera hamwe, buri wese akifuza gukora cyane birushijeho no kumva ibyo umutoza asaba abakinnyi.

Mu bakinnyi ifite nta w’imyaka 30 urimo ndetse harimo umunani bafite imyaka 21 kumanura. Abo ni Tuyishimire Jean Marie Vianney, Tuyisenge Jean Merveille, Munezero Yasiri, Kwizera Pacifique, Iradukunda Kevin, Hakizimana Abdoulatif, Hakizimana Steven na Bahati Bitwayiki Clement.

Iyi kipe yitwaye neza ku isoko ry’abakinnyi riheruka, igura abakinnyi bafite ubunararibonye nka kapiteni wayo, Nahimana Jonathan, usanzwe ari umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, uheruka kuyifasha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, banganya na Algeria ibitego 2-2.

Gicumbi FC ifite Tuyisenge Jean Merveil utaha izamu wanyuze muri Rukinzo FC y’iwabo i Burundi; ndetse mu mikino ibiri amaze gukina yatsinzemo ibitego bibiri anegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino inshuro ebyiri.

Ni mu gihe kandi mbere yo gutangira shampiyona, Gicumbi FC yakinnye imikino ya gicuti na Gasogi United, Intare FC, Sunrise FC, El Merreikh, Rayon Sports na Al Hilal; kandi nta n’umwe muri iyi mikino yose yatsinzwe.

Ururimi Umutoza Lotfi avuga ngo Abanya_Gicumbi barwumva cyane; aha yari kumwe na Mayor Nzabonimpa na Perezida Urayeneza (wambaye ingofero).
Ubunararibonye bw’umuzamu Nahimana Jonathan akaba na Kapiteni wa Gicumbi FC mu bifasha iyi kipe; aha yari amaze gusinya amasezerano ari kumwe na Perezida Urayeneza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *