Ubushakashatsi bushya bw’ikigo TransUnion bugaragaza ko 62% by’Abanyarwanda babajijwe bavuze ko mu gihe cy’amezi atatu yari ashize bagabweho ibigeragezo by’uburiganya bukorerwa kuri interineti, kuri telefone, binyuze mu butumwa bugufi cyangwa kuri email.
Ibi bigaragazwa na raporo ya TransUnion yiswe H2 2026 Update to the Top Fraud Trends Report, yasohotse ku wa 24 Ugushyingo 2026, igaragaza uko uburiganya bukorerwa mu ikoranabuhanga bukomeje guhinduka, mu gihe Abanyarwanda benshi bagenda bakoresha serivisi z’imari n’izindi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu bantu bavuze ko bagabweho ibyo bigeragezo, 43% bagaragaje ko bahuye n’uburiganya bwo kubashuka ngo bohereze amafaranga cyangwa amakarita y’impano (gift cards). Abahuye n’uburiganya bukoresha telefone, aho umuntu ahamagarwa agashukwa agatanga amakuru ye bwite (vishing), bangana na 30%, mu gihe 29% bavuze ko bahuye n’uburiganya bukorwa n’abagurisha ku mbuga z’ubucuruzi zo kuri interineti zemewe.
Ubundi bushakashatsi bwa TransUnion ku myumvire y’abaguzi mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwakorewe ku bantu 259 mu Rwanda, na bwo bugaragaza impungenge zishingiye ku kwibwa cyangwa gukoreshwa nabi kw’amakuru bwite. 62% by’ababajijwe bahangayikishijwe n’uko hari uwakoresha imyirondoro yabo mu gukora icyaha, mu gihe 45% batinya ko hari uwagera kuri sisitemu z’ikoranabuhanga z’aho bakorera.
Mu bundi buryo bw’ibitero byibasira imyirondoro y’abantu, 52% bagaragaje ko bahangayikishijwe n’imbuga nkoranyambaga z’impimbano, 51% bahangayikishwa n’ubutumwa bwa email bugamije kwiba amakuru (phishing), naho 46% bahangayikishwa na virusi cyangwa porogaramu zangiza ibikoresho by’ikoranabuhanga (malware).
TransUnion ivuga ko uburiganya bugenda burushaho gukoresha uburyo bwo gushuka abantu binyuze mu miyoboro basanzwe bizera. Abagizi ba nabi bashobora kwihutisha umuntu, kwiyitirira ikigo yizera cyangwa kumushuka kugira ngo atange amakuru ye, yemeze igikorwa cy’amafaranga atagambiriye cyangwa ayohereze.
Umuyobozi wa TransUnion mu Rwanda, Didier Mutabazi, yavuze ko ubu buriganya burenze kure uburyo busanzwe bwo gushuka abantu kuri interineti.
Yagize ati “Muri iki gihe, uburiganya bukorerwa mu ikoranabuhanga burenze kure uburiganya busanzwe bwo kuri interineti. Abagizi ba nabi bagenda bahuza imyirondoro y’abantu bibye, amakuru y’ibanga y’abakoresha konti yibwe cyangwa yagiye hanze, n’uburyo bwo gushuka bushingiye ku bwenge buhangano, kugira ngo bagere ku bantu benshi.”
Yakomeje avuga ko ubwenge buhangano (AI) bwahinduye uburyo uburiganya bukorwa, kuko butuma abagizi ba nabi bakora mu buryo bwikora ibikorwa byasabaga abantu igihe n’imbaraga nyinshi. Bushobora kubafasha gukora ubutumwa bwizewe, imyirondoro y’impimbano, gutegura ibitero bigenewe abantu runaka no kuganira n’abo bashaka gushuka.
Ubwenge buhangano bwongera umuvuduko n’ubushobozi bw’uburiganya
Raporo ya TransUnion igaragaza ko ibitero by’uburiganya bihindagurika hifashishijwe ubwenge buhangano biri mu bigenda biranga uburiganya ku rwego mpuzamahanga.
Mu bayobozi b’ibigo babajijwe ku isi hose, 42% bavuze ko kwiyongera k’ubunini n’ubuhanga bw’uburiganya bibashyiraho igitutu gikomeye cyangwa gikabije mu mikorere y’ibigo byabo. Abandi 58% bavuze ko bahangayikishijwe cyane cyangwa bikabije n’uko ibyago by’uburiganya bihinduka vuba kurusha ubushobozi bw’ibigo byabo bwo kubimenya no kubikumira.
Mutabazi yavuze ko ubwenge buhangano butaremye uburiganya bushya, ahubwo bwongereye umuvuduko, bugabanya ikiguzi kandi butuma uburyo busanzwe bwo gushuka abantu burushaho kwizerwa no kugera kuri benshi.
Ati “Ubwenge buhangano ntiburema uburiganya bushya; butuma ubwari busanzwe bukorwa bwihuta, buhenduka, burushaho kwizerwa kandi bukagera kuri benshi ku rwego rwo hejuru. Mu gihe kiri imbere, umuntu ukora uburiganya ashobora kutaba itsinda rinini ry’abagizi ba nabi rigizwe n’abantu ibihumbi, ahubwo akaba itsinda rito rikoresha ikoranabuhanga rikora ibintu byinshi mu buryo bwikora rishingiye ku bwenge buhangano butanga ibishya.”
Konti ni zo zibasirwa cyane muri Afurika
Ku bijyanye n’ibikorwa by’uburiganya bikorerwa ku bakiriya ba TransUnion muri Afurika, raporo igaragaza ko 94% by’ibikorwa by’uburiganya bukekwa mu gice cya mbere cya 2026 byabereye igihe abantu binjiraga muri konti zabo (account login). Iki gipimo kiri hejuru cyane y’ikigereranyo ku isi, kingana na 53%.
Ibi bigaragaza ko kwibwa amakuru akoreshwa mu kwinjira muri konti no kwigarurira konti z’abandi (account takeover) biri mu bibazo bikomeye. Amakuru y’umuntu yibwe ashobora gukoreshwa mu kwinjira muri konti ze, kumwigana, gusaba serivisi mu izina rye mu buryo bw’uburiganya cyangwa gukoresha nabi sisitemu abantu n’ibigo byizeye.
Raporo kandi igaragaza ko urwego rwa serivisi z’imari rwagize igipimo cyo hejuru cy’uburiganya bukekwa muri Afurika, kingana na 3%, ugereranyije n’izindi nzego zasuzumwe. Ibi bifitanye isano n’ibibazo bigenda byiyongera mu mabanki akoresha ikoranabuhanga, serivisi z’inguzanyo zitangwa hifashishijwe amafaranga yo kuri telefone n’uburyo bwo kohereza amafaranga ako kanya.
Mutabazi yavuze ko mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ikoranabuhanga, kurinda imyirondoro y’abakoresha serivisi ari ingenzi kugira ngo bakomeze kuzigirira icyizere.
Yagize ati “Mu gihe iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda rishingiye ku cyizere abaturage bafitiye serivisi z’imari zo kuri telefone, imbuga z’ubucuruzi n’izindi serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kugenzura imyirondoro y’abakoresha serivisi ni ingenzi igihe bafungura konti. Ariko ibikorwa byo kwinjira muri konti, guhindura ibikoresho byifashishwa, gusaba kongera kubona konti no gukora ibikorwa by’amafaranga na byo bisaba kugenzurwa.”
Yongeyeho ko guhuza imyirondoro y’umukoresha n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byizewe, gukurikirana impinduka mu myitwarire ye no gukoresha uburyo bwo gusuzuma ibyago mu gihe nyacyo bishobora gufasha ibigo gutandukanya umukiriya nyakuri n’uwakoresheje amakuru yibwe.
Yagize ati “Umutekano no korohereza abakiriya gukoresha serivisi bigomba gutera imbere icyarimwe. Kwemeza imyirondoro mu buryo bukomeye, kumenya ibikoresho byifashishwa, gusesengura imyitwarire y’abakoresha no kugenzura ibyago hashingiwe ku rwego rwabyo bishobora kurinda abakiriya hatabayeho kubashyiriraho inzitizi zitari ngombwa zibabuza kubona serivisi no kuzikoresha.”
TransUnion ivuga ko imibare myinshi yatangajwe yavuye muri raporo yayo ya H2 2026 ku bijyanye n’imigendekere y’uburiganya, Fraud in the Age of Continuous Trust. Indi mibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku baguzi n’abayobozi b’ibigo, harimo ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2026 bwakorewe ku bantu 259, hamwe n’amakuru ikigo gikusanya binyuze mu muyoboro wacyo mpuzamahanga w’isesengura ry’uburiganya.
TransUnion ni ikigo mpuzamahanga gitanga amakuru n’isesengura bifasha abantu n’ibigo gufata ibyemezo no kugirana ibikorwa by’ubucuruzi byizewe. Gifite abakozi barenga 13.000, gikora mu bihugu n’uduce birenga 30, birimo u Rwanda, Kenya, Botswana, Malawi, Namibia, Afurika y’Epfo, Eswatini na Zambia.
Iki kigo kivuga ko cyaguye serivisi zacyo zishingiye ku makuru y’inguzanyo, kikongeramo izifasha mu kwamamaza, kurwanya uburiganya, gucunga ibyago no gusesengura amakuru, hagamijwe kongera amahirwe mu bukungu no gufasha abantu n’ibigo kugirana ibikorwa byizewe.

