Abantu 1000 bagiye kubona amahirwe yo kwiga Kaminuza binyuze muri ‘Rabagirana Festival’

Iserukiramuco ngarukamwaka ry’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ’Rabagirana Festival’ rigiye gukomereza mu Karere ka Bugesera; aho abantu bagera ku 1000 bazagira amahirwe yo kwiga Kaminuza, abandi bishyurirwe Ejo Heza n’ubwisungane mu kwivuza.

Rabagirana Festival 2026 itegurwa na Sion Foundation, yatangiye ku wa 26 Nyakanga 2026, ibera mu Karere ka Musanze.

Ubu hatahiwe Akerere ka Bugesera tariki ya 6 Nzeri 2026 aho izabera kuri Stade y’Akarere ka Bugesera guhera saa saba, kwinjira ni ubuntu; mu gihe nyuma ya Bugesera izakomereza mu Turere twa Muhanga, Ruhango na Rubavu.

Umuyobozi wa Sion Foundation, Nzahoyankuye Nicodème, yavuze ko intego y’iri serukiramuco ari uguhindura imibereyeho y’abantu ariko binyuze mu ivugabutumwa.

Ati “Intego yacu ni uguhindura imibereho myiza y’abantu ariko tunatanga ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo nk’uko mwabyumvise ko ari iserukiramuco.”

Yavuze ko ku bufatanye na Chancern International, abanyeshuri barenga 1,000 bazahabwa amahirwe yo kwiga muri kaminuza zirimo INES Ruhengeri, UTAB, UCK, CUR, University of Gitwe na East Africa University Rwanda, ndetse no mu mashuri y’imyuga.

Nzahoyankuye yavuze kandi ko abaturage 2,000 bazishyurirwa imisanzu ya Ejo Heza, mu gihe abandi 1,000 bazishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

Nzahoyankuye Nicodème uyobora Sion Foundation avuga ko uretse abantu 1000 bazafashwa kwiga Kaminuza, hari 2000 bazishyurirwa umusanzu wa Ejo Heza n’abandi 1000 bazishyurirwa ‘Mutuelle’.

Ni mu gihe abazaririmbira abazitabira iri serukiramuco barimo Gaby Kamanzi, umuraperi MD, Thatien Titus, Vedaste Christian na Dj Spin; Kamanzi akavuga ko kuzenguruka uturere biha amahirwe abahanzi ba Gospel yo guhura imbonankubone n’abakunzi babo bo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Gabby Kamanzi avuga ko iri serukiramuco ribafasha guhura n’abakunzi babo baherereye hirya no hino mu Turere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *