Amakipe 12 azakina CECAFA Kagame Cup yamenye uko azacikirana mu matsinda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Nyakanga 2026, mu cyumba cya Stade Amahoro habereye tombola y’irushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), rizwi nka CECAFA Kagame Cup rizabera i Kigali mu Rwanda; isiga amakipe 12 arimo Rayon Sports na APR FC zo mu Rwanda amenye amatsinda abarizwamo.

Iyi tombola yayobowe na Haruna Niyonzima, nk’umunyabigwi wakiniye amakipe atatu muri 12 azakina CECAFA Kagame Cup 2026; ayo ni APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda, hamwe na Simba SC yo muri Tanzania.

Umunyabigwi Haruna Niyonzima wakiniye amakipe 3 muri 12 azitabira, niwe wayoboye tombola.

Tombola y’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yasize Itsinda rya mbere ryisanzemo APR FC yo mu Rwanda, Vipers SC yo muri Uganda, Gor Mahia yo muri Kenya na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti.

Itsinda rya Kabiri ririmo Singida Big Stars na Simba SC zo muri Tanzania, Jamus yo muri Sudani y’Epfo, ndetse na Mogadishu City yo muri Somalia.

Itsinda rya Gatatu ririmo Al Hilal SC yo muri Sudani ikina muri Shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports yo mu Rwanda, Tusker FC yo muri Kenya na KVZ SC yo muri Zanzibar.

Amakipe azaba aya mbere muri buri tsinda n’indi imwe ya kabiri yitwaye neza mu itsinda, azahita ajya muri 1/2, ahatanire kujya ku mukino wa nyuma, naho azatsindirwa muri iki cyiciro ahatanire umwanya wa gatatu.

Biteganijwe ko iri rushanwa rizakinirwa i Kigali kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2026; aho imikino izabera kuri Stade Amahoro ndetse na Kigali Pelé Stadium.

Ni mu gihe amakipe amaze kwegukana CECAFA Kagame Cup ari Simba SC yayitwaye inshuro esheshatu, Gor Mahia yayitwaye inshuro eshatu, APR inshuro eshatu, Tusker inshuro ebyiri, Singida inshuro imwe na Rayon Sports inshuro imwe.

Uku niko amatsinda ya CECAFA Kagame Cup 2026 igiye kubera i Kigali ahagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *